Burundi: Harabura Amezi Make Ngo Habe Amatora Ya Perezida, Byifashe Bite?

Muri iki gihe isesengura rya politiki mu Burundi rigaragaza ko mu gihe habura amezi atanu ngo habe amatora y’Umukuru w’igihugu hari bamwe mu banyapolitiki bari gufungwa, abandi bagakurwa umutima.

Abo barimo abayoboke bakomeye b’ishyaka CDP, le Conseil des patriotes, baherutse gufungwa ubwo Imbonerakure zabasangaga mu kabari.

Abandi bavugwa ko bashyirwa ku nkeke ya politiki ni abo muri Sahwanya Frodebu.

Abayoboke b’ishyaka CDP bavuga ko Imbonerakure zabasanganye n’abandi bari kwica akanyota, zibabwira ko zibafashe kuko baremesheje inama mu buryo butemewe n’amategeko.

Akabari bafatiwemo gaherereye muri Cibitoke bikaba byarabaye taliki 15, Nzeri, 2024.

Bajyanywe muri kasho y’ikigo cy’umutekano n’iperereza mu Burundi kitwa Service National de Renséignement, SNR, bageze yo barakubitwa biratinda.

Abagabo bane ba CDP baherutse gufatwa n’Imbonerakure

Nyuma yo kurekurwa baje gutekerereza ikinyamakuru Burundi Iwacu ibyababayeho, bavuga ko byari bikomeye ku buryo bahavuye bumva bakutse umutima.

Icyakora bavuga ko bitazatuma batezuka ku bikorwa bya politiki biyemeje.

Umwe muri bo yagize ati: “ Twageze yo baduhata inkoni ngo twemere ko twari twaremesheje inama mu buryo butemewe. Twatangiye gukubitwa mu masaha ya kare kugeza ubwo shefu w’aho hantu yaje kugenda asiga umurinzi ngo adukubite. Twarakubiswe kugeza mu rukerera, uwadukubitaga abihagarika ari uko abwiwe ko urusaku rwacu rukabije”.

Baje kurekurwa ari uko Guverineri w’Intara ya Cibitoke abisabye.

Ibendera ry’ishyaka Frodebu ryibwe inshuro eshatu…

Umuyobozi w’ishyaka Frodebu ahitwa Mabayi witwa Cyriaque Niyizobimenya avuga ko ibendera ry’iri shyaka rimaze kwibwa inshuro eshatu muri Zone ya Buhoro, Komini Mabayi, Porovense ya Cibitoke.

Ati: “ Baje kurisanga ahitwa Muhingo, Ruyanzari na Rumvya kandi hari ku mataliki( Italiki mu Kirundi bayita Igenekerezo) ya 27 na 28, Nzeri, 2024”.

Frodebu

Ikibabaje kuri aba banyapolitiki  ni uko ibi biri kuba habura amezi atanu ngo mu Burundi habe ibikorwa byo kwiyamamaza haba ku bashaka kuyobora iki gihugu n’abashaka kujya mu Nteko ishinga amategeko.

Visi Perezida wa Sahwanya Frodebu witwa Phenias Nigaba avuga ko bibabaje kuba ibendera ry’iri shyaka ryibwa kandi ari ishyaka rizwi mu mategeko y’Uburundi.

Avuga ko kuba ishyaka ryabo ryemewe n’amategeko biriha uburenganzira bwo kumanika ibendera ryaryo aho ari ho hose mu gihugu.

Nigaba asaba ko mu gihe abaturage bitegura amatora ari ngombwa ko amashyaka yose yubahana, abayoboke bayo bagakora ibikorwa bya politiki mu bwisanzure.

Perezida wa Sahwanya Frodebu wiwa Patrick Nkurunziza nawe aherutse kwandika kuri X ko bikwiye ko mu Burundi haba ubworoherane mu mashyaka kugira ngo ibihe by’amatora bizagere abaturage, muri rusange, babanye neza.

Nkurunziza aherutse no gutangaza ko ubwo yamaganaga izamuka rikomeye ry’igiciro cy’isukari, akabikorera kuri X , abakozi bakorana bahise bamwirukana muri Groupe ya WhatsApp babanagamo!

Ubuyobozi bw’Intara ya Cibitoke buvuga ko mu bihe bibanziriza amatora, ari ngombwa ko umutekano ukazwa kuko iyo Ntara( mu Burundi Intara bayita Porovense) ituranye n’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uburundi kugeza ubu ntibubanye neza n’u Rwanda.

Porovense ya Cibitoke ikora ku Majyepfo y’u Rwanda

Umuyobozi wa Cibitoke witwa Carême Bizoza yabwiye Burundi Iwacu ko abanyapolitiki bavuga ko bahohotewe n’inzego z’umutekano, babeshya.

Avuga ko icyabaye ari ugufata abantu bari bakoze inama ya politiki batabanje kubisabira uburenganzira inzego zibishinzwe.

Ku byerekeye abiba ibendera rya Sahwanya Frodebu, Bizoza avuga ko utashinja umuntu ko yakwibye kandi ‘utamufatanye igihanga’.

Yunzemo ko mu bihe bibanziriza amatora, bishoboka cyane ko umuntu yakwiyibisha ibendera ry’ishyaka kugira ngo ashinje irindi kubigiramo uruhare.

Ubwo abanyamakuru ba Burundi Iwacu bageragezaga kuvugana na Elias Bigirimana uyobora Imbonerakure muri Cibitoke ngo agire icyo ababwira ku byo zivugwaho muri iyi nkuru, ntiyabitabye.

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Cankuzo muri Buhumuza ko igihugu gitekanye.

Yavuze ko nubwo ari uko bimeze, hari abanyapolitiki bibwira ko uwo mutuzo ubaha uburenganzira bwo kwica amategeko.

Icyakora yavuze ko umutuzo ugaragara henshi mu Burundi ari ingenzi kuko utuma abaturage bakora bakiteza imbere.

Ndayishimiye yaboneyeho gusaba abakozi ba Komisiyo y’Amatora, CENI, gutegura neza amatora, buri shyaka rikitabwaho kugira ngo byose bizagende neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version