Kwita Abana B’Ingagi Amazina Byasubitswe

Kubera impamvu zitatangajwe, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, cyanzuye ko abana 22 b’ingagi batakiswe amazina ku italiki 18, Ukwakira, 2024 nk’uko byari biherutse gutangazwa.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko italiki kwita izina bizaberaho izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Kuva kwita izina abana b’ingagi byatangira, hamaze kwitwa abana 300, kuri iyi nshuro hakaba hateganywaga kuzitwa abandi 22.

Abantu barenga 2000 nibo bari baratumiwe muri uyu muhango mu buryo butaziguye ariko muri rusange wari kuzitabirwa n’abarenga 30,000.

Kuva mu mwaka wa 2005, hari imishinga irenga 659 yo guteza imbere abaturiye Pariki y’ibirunga aho ingagi zituye yashyizwe mu bikorwa iteza imbere abaturage ku rwego rufatika.

Yose ifite agaciro ka Miliyari Frw 5.16.

Irebana no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kubaka amashuri, ibitaro n’indi.

Nubwo RDB itatangaje impamvu yatumye kwita ingagi amazina bisubikwa, birashoboka ko byose bishingiye ku cyorezo cya Marburg kimaze iminsi mike cyadutse mu Rwanda.

Ubwinshi bw’abantu bari baratumiwe muri uriya muhango n’igikorwa cyo kubapima ngo hizerwe ko ntawanduye ngo atanduza abandi cyari kuzafata igihe kirekire,  cyane cyane ko abantu bapimirwa aho igikorwa kibera.

Kwita izina ni igikorwa akenshi kitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyangwa Madamu we.

Hari n’ubwo yohereza Minisitiri w’Intebe.

Mu kwita izina hakunze gutumirwa n’ibyamamare bikomeye ku rwego rw’isi mu nzego za politiki, imikino na sinema.

Kwizera ko abo bose bahurira ahantu hamwe bakahava bari bataraga ni ikintu gishobora gushidikanywaho mu gihe mu gihugu havugwa icyorezo kica cyane nka Marburg.

Hagati aho twabamenyesha ko iyo Marburg yaraye yishe undi Munyarwanda!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version