Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Imfungwa Zikorerwa Iyicarubozo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Burundi: Imfungwa Zikorerwa Iyicarubozo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 April 2025 9:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri gereza zo mu Burundi( gereza bayita Ibohero mu Kirundi) haravugwa iyicarubozo rikorerwa imfungwa n’abagororwa bakiri bashya.

Udafite amafaranga yo kugura bougie ntahabwa ifunguro ndetse iyo abajije ibyayo arakubitwa bigatinda.

Umuyobozi w’Ihuriro ALUCHOTO rikora ubuvugizi ku mfungwa n’abagororwa witwa Vianney Ndayisaba avuga ko abakora iryo yicarubozo barikora mu izina ry’uwitwa Nyumbakumi, akaba umuyobozi w’abandi bafunganywe.

Ndayisaba yabwiye Burundi Iwacu ko hari abantu 98 byabayeho muri gereza zo mu Ntara za Gitega, Bubanza, Bururi, izo mu Ntara ya Bujumbura y’umujyi na Bujumbura rural.

Abo bantu kandi bari no muri Cibitoke.

Aho hose abagororwa bakiri bashya bashyirwa ku ruhande bagakubitwa na bagenzi babo babaka amafaranga yo kugura bougie, uyabuze cyangwa ntayatange kubera impamvu runaka akimwa ifunguro.

Vianney Ndayisaba avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko biba bizwi n’inzego ziyobora ‘amabohero’ ariko zikabirenza ingohe.

Amafaranga yakwa abagororwa aba ari hagati ya Fbu 5,000 na Fbu 10,000.

Amafunguro abagororwa bimwa ni ayo benewabo cyangwa inshuti zabo baba babagemuriye.

Inkoni bakubitwa zirabarembya ndetse bamwe barahakomerekera bikomeye.

ALUCHOTO isaba inzego za Leta n’indi miryango ikorera mu Burundi guharanira ko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa bwubahirizwa kuko u Burundi bwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga arengera imfungwa n’abagororwa n’andi yo kwita ku burenganzira bwa muntu muri rusange.

Imibare y’Umuryango APRODH ivuga ko mu Burundi haba gereza 13 zirimo abagororwa 13. 824 mu baturage Miliyoni 13.41.

Abagore babarimo bangana na 7.5%.

Iyo mibare bivugwa ko ari iyo mu mwaka wa 2024.

TAGGED:AbagororwaBurundiIfunguroImfungwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi B’Ikigo Cya Mine Bafunzwe Kubera Ruswa
Next Article Abanyarwanda 800,000 Barwaye Malaria Mu Mwaka 2024-RBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?