Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2025 9:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta y’u Burundi yategetse ko nta mpunzi yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yemerewe gucumbikirwa mu muryango uwo ari wo wose.

Bose bategetswe kuba mu nkambi z’agateganyo mbere y’uko bimurirwa mu zabugenewe ziri gutegurwa na UNHCR ifatanyije na Guverinoma.

Imirwano iherutse muri Uvira yatumye hari abaturage benshi ba DRC bahungira mu Burundi.

Baje ku bwinshi k’uburyo Leta ya Gitega ivuga ko kubakira no kubacumbikira bose uko bakabaye ari ingorane zikomeye ku gihugu.

Abenshi muri bo ni abana n’abagore kandi ubuzima bwabo buri mu kaga kubera umunaniro batewe n’urugendo no kutagira amazi n’ibiribwa bihagije.

N’ubwo ari uko bimeze, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano rusange( mu Burundi bayita Ministère de l’Intérieur, du Développement Communautaire et de la Sécurité Publique) yategetse Intara na Komini zose kutemera ko hari umuturage wa DRC ucumbikirwa mu rugo rw’umwenegihugu.

Ni icyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa k’ubufatanye na Polisi ndetse ngo n’impunzi zari zaramaze gucumbikirwa cyangwa kwikodeshereza inzu zigomba kuzivamo zigasanga abandi.

Nyuma yo gusanga abandi, nibwo zizabarurwa zoherezwe mu nkambi zitaruye igihugu zahunze, ibi bikaba bigenwa n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Actualité.cd yanditse ko kugeza ubu mu Burundi hamaze guhungira abantu 500,000 muri bo abana bakaba ari 100,000.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ritangaza ko imibereho y’abana bahunganye na ba Nyina muri DRC iteje inkeke kandi ko igihangayikishije kurushaho ari uko hari abandi bagihungana n’ababo.

TAGGED:BurundiCongofeaturedImpunziInkambi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyaburayi Batinye Gukora Ku Mafaranga Y’Uburusiya Ngo Bayahe Ukraine
Next Article Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?