Na N’Ubu u Rwanda Ntiruramenya Aho Marburg Yateye Ituruka!

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko u Rwanda rutaramenya amakuru mpamo y’aho icyorezo Marburg cyateye gituruka.

Yabigarutseho mu kiganiro cya gatatu ahaye itangazamakuru nyuma y’uko iyi ndwara igeze mu Rwanda mu gihe kigiye kungana n’ukwezi.

Abamaze kugisuzumwa  barenga 6000.

Kugeza ubu abantu 14 nibo cyahitanye kandi biganjemo abakoraga kwa muganga.

- Kwmamaza -

Abantu bakize Marburg  ni 18.

Mu mpera za Nzeri, 2024 nibwo Marburg yageze mu Rwanda.

Ku byerekeye aho Marburg yateye u Rwanda iturutse, Dr. Nsanzimana avuga ko mu gihe gito hazaba hamenyekanye.

Muri iyi minsi hari kwegeranywa amakuru akanasesengurwa kugira ngo aho umuntu wa mbere wagaragaje uburwayi bw’iyi ndwara yica yayanduriye hamenyekane.

Mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, niho uwo murwayi wa mbere yagaragaye nk’uko Minisitiri w’ubuzima yabyemereye itangazamakuru.

Nsanzimana avuga ko ibyo bakora byose kuri iyi ngingo bikorwa byitondewe kugira ngo amakuru atangwa abe yizewe mu buryo budashidikanywaho.

Taarifa yabajije Minisitiri Nsanzimana niba hari icyizere ko ababyeyi bakomorerwa gusura abana ku mashuri kuko WHO iherutse kuvuga ko u Rwanda rwitwara neza mu gukumira iki cyorezo,  avuga ko hari amabwiriza mashya kuri iyi ngingo ari hafi gusohoka.

Ati: “ Ubu sinagira icyo nsubiza kuri iki kibazo ariko hari itsinda rishinzwe kureba uko ibintu byifashe, mu gihe kiri imbere turatangaza andi mabwiriza mashya”.

Amabwiriza nk’ayo asohoka buri byumweru bibiri, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 14.

Dr. Brian Chirombo uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, WHO, yavuze ko u Rwanda ruri kwitwara neza muri iki kibazo.

Avuga ko abantu badakwiye kurushyira mu kato ahubwo bakwiye kumva ko rukora uko rushoboye ngo rugitsinde.

Dr. Brian Chirombo

Icyakora avuga ko Marburg ari indwara ikomeye abantu badakwiye gucyerensa, ahubwo bakwiye kumva ko kuyirinda no gukumira ko hari abayandura ari ingenzi.

Ati: “ Ni indwara abantu badakwiye gukinisha. Nubwo u Rwanda rwayibonye kare kandi rugatangira kuyirwanya, ariko si indwara yo gufatana uburemere buke kuko yandura kandi ishobora kwica benshi mu bo yafashe.”

Dr. Chirombo asaba Minisiteri y’ubuzima gukomeza gukurikiranira hafi abanduye, bakavurwa hakiri kare kandi igakomeza gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Mugenzi wacu wo mu Biro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press yabajije Minisiieri w’ubuzima urwego yizeza abaturage ko ruriya rukingo ari ntamakemwa.

Nsanzimana yasobanuye ko abahanga babanza kureba niba urwo rukingo nta kaga ruteje( safety), hagakurikiraho kureba niba rutanga umusaruro( efficiency).

Iyo birangiye rero barugeragereza ku bantu bake kugira ngo harebwe niba nta ngaruka rubagireho, bigakorwa mbere y’uko ruhabwa benshi kurushaho.

Mu magambo make, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko urukingo Abanyarwanda bari guhabwa rwizewe.

Yaba Minisitiri w’ubuzima n’uhagarariye WHO mu Rwanda bemeza ko urukingo ruhabwa Abanyarwanda ari urwo kwizerwa.

Ni urukingo rwakozwe n’Ikigo Sabin’ Vaccine Institute gikorera i Washington muri Amerika.

Rwiswe Sabin Vaccine bivuye ku izina ry’uwaruvumbuye witwaga Alfred Sabin.

Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima yahaye itangazamakuru kuri iki Cyumweru yavuze ko mu minsi irindwi iri burangire iri joro, hari iminsi itatu yarangiye nta muntu uyipimwe ngo agaragaze ubwandu bwayo.

Ni ibintu Nsanzimana avuga ko byerekena ko icyorezo ‘turi kugihashya mu rwego rugaragara’.

Ibyo ariko ntibikwiye gutuma abantu birara kuko iriya ndwara yica cyane.

Minisitiri yaboneyeho gutangaza ko kuri uyu wa Gatandatu hari inkingo 1000 u Rwanda rwaraye rwakiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version