Rulindo: Meya Yategetswe Gusubiza Mu Kazi Gitifu Yari Yarirukanye

Meya wa Rulindo Mukanyirigira Judith

Mu ibaruwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith harimo ko agomba gukuraho icyemezo cyo kwirukana Ndagijimana Froduard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Muri Kamena, 2024 ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi  abayobozi bashinjwa amakosa atandukanye.

Barimo ab’Imirenge ibiri harimo Ndagijimana Frodouard wayoboraga umurenge wa Mbogo na Nzeyimana Jean Védaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi.

Harimo kandi abayoboraga Utugari ari bo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Ubwo birukanwaga, Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Gitifu wa Mbogo na bagenzi be birukanwe bazira “kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite”.

Gitifu wa Mbogo yashinjwaga kujya muri ’système’ y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ndangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y’umwe mu bana yarimo ikosorwa.

Mu Ibaruwa ya Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta  yo kuwa 7, Ukwakira, 2024 hatangira hibutsa ko nabwo taliki ya 02, Nzeri, 2024, Meya  yari yandikiwe ibaruwa isaba gukuraho igihano kuri Ndagijimana Froduard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo ariko ntiyabikora.

Mu ibaruwa ya kabiri rero, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ivuga ko uwo mukozi ‘agomba’ gusubizwa mu kazi kuko atari we wahinduye amazina y’umwana mu bitabo by’irangamimerere ahubwo akaba yarahinduwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge.

Ibi ni ibyemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku italiki ya 06, Ugushyingo, 2023.

Ibaruwa ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ivuga ko imaze kubona ko umwanzuro umuyobozi w’Akarere yashyikirijwe utarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu, asabwa kumenyesha iyo Komisiyo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 15, ahereye igihe aboneye iyo baruwa.

Mu bihe bitandukanye, mu nkiko haburanishijwe imanza Leta iregwamo n’abahoze ari abakozi bayo birukanywe mu buryo budakurikije amategeko kandi ikazitsindwa.

Ni kenshi Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta’ndetse na Minisiteri y’ubutabera basabye ibigo byayo kwirinda gutuma ishorwa mu manza zitari ngombwa kuko iyo izitsinzwe yishyura amafaranga aba yarakusanyijwe avuye mu misoro y’abaturage cyangwa inkunga zafashwe ngo abaturage bagezwe ku iterambere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version