Ba Ambasaderi b’ibihugu byombi baraye basinye amasezerano y’ubufatanye. Amabuye yabonetse mu gihugu kimwe ariko akaba ataboneka mu kindi azajya acyoherezwamo atunganywe ku giciro kinogeye buri ruhande.
Tanzania yari ihagarariwe na Madamu Jilly Maleko naho u Burundi bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo i Dar El Salaam witwa Cyriaque Kabura.
Ubusanzwe Tanzania n’u Burundi ni ibihugu bikize ku mabuye y’agaciro arimo Zahabu, Ubutare, Uranium, Tungsten, Nickel, Tin, Limestone, Soda Ash n’Umunyu.
Ambasaderi Maleko yavuze ko u Burundi na Tanzania bisanzwe ari ibihugu bikorana muri ngeri zirimo na Politiki n’ubufatanye mu by’umuco.
Ikindi ni uko abayobozi muri biriya bihugu, bavuga ko hateganyijwe kuzubakwa inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro.
Bizagirira akamaro ibihugu by’abaturanyi…
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri biriya bihugu byombi rivuga ko inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro zizagirira akamaro n’ibindi bihugu buri mu Karere u Burundi na Tanzania biherereyemo.
Tanzania ivuga ko agace kayo ka Kigoma ari ko kazungukira muri buriya bufatanye kurusha utundi.