Polisi Isaba Abanyarwanda Gushyiraho Akabo Mu Kurinda Ibyabo

Nyuma yo kwereka itangazamakuru abagabo bafashwe mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kwiba Televiziyo za rutura, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi izakomeza gufata abanyabyaha harimo n’abajura, ariko agasaba Abanyarwanda kubigiramo uruhare bashyiraho uburyo bwose burimo na CCTV cameras.

Abakurikiranyweho kwiba ziriya televiziyo za rutura bitanye ba mwana, buri wese akavuga ko ari undi wabyibye akabimuzanira. Harimo umwe  wavuze ko asanzwe acuruza ibyuma bya occasion ariko akemera ko hari ibyo agura akabigurisha azi neza ko ari ibyibano.

Jean Paul Bayingana avuga ko n’ubwo yari azi ko hari bimwe mu byo agura akabigurisha azi neza ko ari ibijurano, yirinze kubimenyesha Polisi ariko ngo yafashwe yitegura kubiyibwira.

Ati: “ Nari nzi ko ibyo naguraga ari ibijurano ariko ni icyaha naguyemo. Ariko akenshi ubutangira utazi ko uguze ibijurano ariko iyo ubimenye umutima urakurya. Ubu cyari cyo gihe cyo gufatanya n’inzego z’umutekano ngo tubihashye.”

- Advertisement -

Mbere y’uko Bayingana avugisha itangazamakuru hari mugenzi we wavuze ko hashize imyaka itatu yiba ariko atabiherukaga. Yatubwiye ko yaje no kubifungirwa, ndetse ajyanwa no mu kigo kigorora inzererezi kiri mu i Wawa.

Nyuma aho agarukiye, yagiye mu cyaro arahatura ndetse ahororera n’inkoko, ariko akaba yari asanzwe akorana n’undi witwa Jean Paul nawe wari wazanywe kwerekwa itangazamakuru.

Yemeye ko yigeze kuba umujura ariko ko muri iki gihe yabiretse.

Abanyarwanda bagomba gushyiraho uburyo bajya barinda ibyabo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko abafashwe bari bagize agatsiko kiba ibintu i Kigali kakabijyana i Rubavu.

Yasabye abaturage kureka ubujura, kandi agasaba abatarajya mu bujura kumenya kujya batanga amakuru mu gihe cyose bibwe, kandi bakirinda kugura ibintu bitaguzwe ku mucuruzi uzwi, bakabigura babyita ‘imari ishyushye’

CP Kabera yavuze ko kugura ibintu nka biriya babyita ‘imari ishyushye’, iyo mari ishobora kubatwika.

Yagize ati: “ Icya mbere tuzakomeza dufate kandi twerekane abajura mu gihe bakiba Abanyarwanda, icya  kabiri tuzakomeza kugira inama Abanyarwanda ko  bagomba kuba maso no gushyiraho uburyo bajya barinda ibyabo harimo no kugura izi CCTV cameras ariko n’uwibwe akaba agomba kubitubwira tugakurikirana.”

Iyo binyuze mu nkiko, umuntu ukurikiranyweho icyaha cyo kwiba agahamwa nacyo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe(1) ariko kitarengeje imyaka ibiri(2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri(2.000.000 Frw), imirimo y’inyugu rusange mu gihe cy’amezi atandatu(6) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera
Umwe mu bibwe biriya byuma
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version