Burundi: Rwasa Yirukanywe Mu Ishyaka Yashinze

Agathon Rwasa umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Burundi yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye bikozwe n’Abadepite 10 baribarizwamo. Iryo shyaka ni CNL.

Nawe yari aherutse kubirukana muri iri shyaka, abashinja amakosa yise ko akomeye.

Mu mpera za Kamena, 2023 Agathon Rwasa yafashe umwanzuro wo kwirukana mu buyobozi bw’iri shyaka abantu 11 ‘batavuga rumwe na we’.

Mu bo yahagaritse, barimo na Thérence Manirambona wari Umuvugizi w’ishyaka.

- Advertisement -

Rwasa yemeje ko icyemezo cyo kubahagarika agifitiye ububasha kandi ko kugira ngo bagaruke mu ishyaka bizagenwa n’abarwanashyaka mu nteko rusange.

Nyuma gato y’icyemezo cya Rwasa, Depite Thérence Manirambona yavuze ko nta burenganzira na buto Rwasa afite bwo gufata umwanzuro wo kubahagarika.

Manirambona avuga ko nyirabayazana w’umwuka mubi mu ishyaka ryabi ari Agathon Rwasa.

Ndetse kuri uyu wa Kabiri taliki 04, Nyakanga, 2023 hari Abadepite 10 bahaye itangazamakuru ikiganiro, bavuga ko hari byinshi bituma Rwasa atakomeza kuyobora ishyaka.

Aba Dadepite bavuga ko bo basanzwe muri Biro Politiki y’ishyaka guhera mu mwaka wa 2019, bityo ko bazi ibipfa n’ibikira muri iri shyaka.

Bamushinja kugira ishyaka akarima ke, inshuro nyinshi kandi ngo yarenze ku nyandiko zemewe n’ishyaka n’igihugu kandi  akanyereza umutungo.

Abo Badepite bahoze ari inkoramutima za Rwasa bamushinja kubiba amacakubiri mu barwanashyaka kandi ngo ntagishaka kwitabira inama.

Iyo bamubajije impamvu z’iyo myitwarire arabasuzugura ntagire icyo abasubiza.

Bityo rero ngo nta bubasha na buke afite bwo guhagarika bamwe mu bagize inzego z’ishyaka mu gihe izo nzego cyane cyane ibiro bikuru by’ishyaka zidashobora guterana.

Abirukanye Agathon Rwasa ku buyobozi bw’ishyaka yashinze, batangaje ko Komite Nyobozi igomba kuyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka mu gihe cyo kwitegura amatora y’umuntu uzamusimbura.

N’ubwo bitavugirwa mu ruhame cyangwa ngo itangazamakuru ribyature, hari amakuru avuga ko amacakubiri avugwa mu ishyaka rya Agathon Rwasa yenyegezwa n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Mu ishyaka CNL harimo umwuka mubi, hari abavuga ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza Agathon Rwasa umaze imyaka myinshi ahirimbanira intebe isumba izindi mu Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version