Sefu Yavuye Muri AS Kigali FC Ajya Muri Rayon Sports

Uyu musore yatangaje ko yamaze gusinyana na Rayon Sports amasezerano y’uko azayikinira umwaka utaha wa 2023/2024.

Kuba Rayon Sports yakiriye Niyonzima Olivier Sefu biri mu mugambi wayo wo kwiyubaka kuko yitegura kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Ifite umugambi wo kugura abakinnyi beza barimo abamaze igihe mu kazi n’abandi bato ariko bashoboye.

Sefu uyu yigeze gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu wa 2019.

- Advertisement -

Ubu yujuje imyaka 30 y’amavuko,

Imikino myinshi ya Shampiyona y’umwaka ushize(2022/2023) ntiyayikinnye kubera uburwayi.

Hagati aho kandi hari andi makipe makuru yo mu Rwanda yifuzaga gukinisha Sefu.

Muri yo harimo na Police FC.

Ubwo yavaga muri Rayon Sports mu mwaka wa 2019, Niyonzima Olivier Sefu yahise ajya muri APR FC.

Iyi yayivuyemo mu mwaka wa 2021 ahita ajya muri AS Kigali, iyi ikaba yaramuhaye Miliyoni Frw 20.

Hagati aho kandi na Serumogo Ally yagiye muri Rayon  nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe.

Serumogo Ally
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version