Ikirego Gishya DRC Irega u Rwanda

Nyuma y’igihe kirekire Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo irega u Rwanda gufasha M23, ikirego gihari ubu ni icy’uko ingabo z’u Rwanda zinjiriye mu buryo yise ko buteje akaga imikorere ya GPS y’indege za gisivile mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga babwita ‘Global Positioning System’ (GPS) bukaba bufasha indege kumenya ibyerekezo binyuze mu makuru atangwa n’ibyogajuru.

Ayo makuru akubiyemo icyerekezo n’umuvuduko by’indege n’amakuru y’aho iva n’aho yerekeza.

Itangazo rya Guverinoma ya DRC riri kuri X niryo rikubiyemo icyo kirego gishya.

Taarifa Rwanda yabajije Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda icyo babivugaho ariko nta gisubizo turahabwa.

Mu itangazo rya Guverinoma ya DRC harimo ko yabonye ibitero byo ‘kwinjirira mu buryo butemewe’ inzira z’indege muri Kivu ya Ruguru no mu bice bya Goma birimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga.

Ikirego DRC irega u Rwanda

Iki kirego kije gisanga ibindi Guverinoma ya DRC imaze igihe ishinja u Rwanda birimo no gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rikavuga ko ibya DRC na M23 ari dosiye itarureba.

Rwanda runenga ubutegetsi bwa DR Congo ko bwananiwe gukemura ikibazo cya M23 igizwe Abanyecongo kandi bukananirwa no gucyura impunzi z’Abatutsi b’Abanyecongo bari mu Rwanda no muri  Uganda.

U Rwanda kandi ruvuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifasha mu buryo butaziguye abagize FDLR basize bakoreye Abatutsi Jenoside mu Rwanda bakaba bataranatezuka ku ngengabitekerezo yayo.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira France 24 ko niharamuka hari isasu ryongeye kuva muri  DRC cyangwa ahandi haturanye n’u Rwanda, rwiteguye intambara yeruye.

Icyo gihe Kagame yavuze ko u Rwanda rufatana uburemere ibimaze iminsi bitangazwa n’abayobozi ba DRC n’ab’Uburundi by’uko bashaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Avuga ko nta kintu u Rwanda rujya rufatana uburemere bucye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version