Cameroon: Indege Itwaye Abagenzi Yakoreye Impanuka Mu Ishyamba

Imwe mu ndege yari ihagurutse hafi ya Yaoundé muri Cameroun yakoreye impanuka mu ishyamba  riri hafi aho. Bivugwa ko yari irimo abantu 11 kandi bose bashobora kuba bahasize ubuzima.

Iby’impanuka y’iriya ndege byatangajwe bwa mbere na Minisiteri y’ubwikorezi.

Amakuru avuga ko ubwo iriya ndege yari imaze gufata ikirere, yaje gutakaza itumanaho yari ifitanye n’abayiyobora bituma umupiloti ayigusha mu ishyamba  riri hafi aho.

Iri shyamba riherereye ahitwa Nanga Eboko mu bilometero 150 uturutse Yaoundé.

- Advertisement -

Ni  indege y’ikigo cy’ubwikorezi kitwa the Cameroon Oil Transportation Company (COTCO) gisanzwe cyarashoye mu by’ubucukuzi bw’ibikomoka  kuri petelori bimwe bicukurwa muri Chad.

Anadolu Agency yanditse ko iriya ndege yavaga ku kibuga cy’indege cya Yaoundé-Nsimalen igana ahitwa  Belabo mu Burasirazuba bwa Camaron.

Cameroun yigeze kubera mo impanuka y’indege yahitanye abantu 114 icyarimwe

Impanuka ikomeye kuri uru rwego yaherukaga kubera muri Cameroon mu mwaka wa 2007 ubwo indege ya Kenya Airways yahakoreraga impanuka igahitana abantu 114.

Icyo gihe iriya ndege yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Douala.

Iperereza ryakozwe nyuma y’iriya mpanuka ryerekanye ko yatewe n’ikosa ry’umupilote.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version