CAF Yanze Ubusabe Bwa FERWAFA

Urutonde rw'amakipe aheruka mu kibuga.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yanze ubusabe FERWAFA yari yarayigejejeho iyisaba kwemerwa kuzafungurira  abafana stade bakaza kureba umupira uzahuza u Rwanda na Kenya ku Cyumweru tariki 05, Nzeri, 2021.

Itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru rivuga ko yakiriye neza igisubizo yahawe na CAF kandi ko gishyize mu gaciro.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rishimira Minisiteri ya siporo mu bufatanye yerekanye ubwo FERWAFA yatangaga ubusabe bwayo kuri CAF n’ubwo butemewe nk’uko byifuzwaga.

Umwe mu bafana baganiriye na Taarifa avuga ko ibyo CAF yakoze bishyize mu gaciro kuko FERWAFA yirengagije ko Abanyarwanda benshi batarakingirwa COVID-19.

- Advertisement -

Ati: “ Kuba impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Burayi yaremereye abaturage kujya kuri za Stade n’uko bo bakingiye abantu benshi kandi bahawe inkingo zuzuye. Inaha rero turacyari bacye kandi erega n’amategeko agenga ziriya mpuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru aratandukanye.”

Amakipe aheruka mu kibuga mu mukino witabiriwe n’abafana ni Police FC na Bugesera. Icyo gihe hari tariki 11, Werurwe, 2020 habura iminsi itatu ngo umurwayi wa mbere wa COVID-19 agere mu Rwanda.

Itangazo rivuga icyemezo cya CAF
Amakipe aheruka mu kibuga ni aya

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version