Ikigo gitanga serivisi z’amashusho Canal + Rwanda cyatangaje ko abashaka kureba amashusho y’imikino y’igikombe cy’Afurika bahawe uburyo bwo kuzayireba badahenzwe.
Dekoderi ni Frw 5000 ku batayifite, abayisanganywe abafite n’abonema nabo bemerewe kongererwa iminsi 15 yo kureba shene zose za Canal + igihe cyose bazaba baguze indi abonema.
Icy’ingenzi ni ukuyigura iyo basanganuwe itarashira.
Ni poromosiyo yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 11, ikazarangira taliki 25, Mutarama, 2023.
Ikindi ni uko n’abashaka kureba filimi nabo bazaba bafite uburyo bwo kuzireba binyuze mu kugura abonema nshya ya Canal + ariko bakayigura indi itararangira.
Umuyobozi wa Canal + Rwanda Sophie Tchoutchoua yabwiye itangazamakuru ko intego y’ikigo ayoboye ari uguha Abanyarwanda uburyo bwiza bwose bushoboka bwo kureba amashusho bashaka kandi badahenzwe.
Ati: “ Igikombe cy’isi cyagenze neza kandi na CHAN nayo izagenda neza. Icyo dushaka ni uguha abakiliya bacu ibyiza byose bifuza haba mu kureba imikino ndetse no mu kureba filimi z’ubwoko bwose bifuza.”
Mu mpera z’umwaka wa 2022, Canal + yatanze impano mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuryoherwa n’igaruka rya Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zitambuka imbonankubone ku mashene ya CANAL+ SPORT.
Nyuma y’irangira ry’igikombe cy’Isi, Shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi zahise zisubukurwa.
By’umwihariko, abakunda umupira w’amaguru bakomeje kuryoherwa n’imikino ya Boxing Day yo mu Bwongereza.
Taliki 28 Ukuboza, 2022, Ligue 1 yo mu Bufaransa nayo yarasubukuwe mu gihe taliki 31 Ukuboza, 2022 La Liga yo muri Espagne yahise itangira kwerekanwa ku mashene ya CANAL+ SPORT honyine.
Ubu hagezweho kwishimira imikino ya Shampiyona nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Algérie, ikazajya itambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.
Umukino wa mbere utangiza iri rushanwa uzaba taliki 13, Mutarama, 2023 ukazahuza Algeria( niyo yakiriye imikino y’iki gikombe) na Libya.
Uzabera muri Stade yitiriwe Nelson Mandela.