Nyuma Y’u Burundi Mbonyi Yagannye Muri Australia

Israel Mbonyi ari muri Australia mu bitaramo bitanu azahakorera. Nyuma y’igitaramo yakoreye mu Burundi, uyu muhanzi uri mu bakomeye mu ndirimbo zaririmbiwe Imana akomeje kwagura imipaka.

Ku Cyumweru taliki 08, Mutarama, 2023 nibwo yerekeje muri Australia aho yahise asohorera indirimbo yise ‘You won’t let go”.

Ikurikiye izo amaze iminsi asohora zigakundwa nka ‘Yaratwimanye’, ‘Ndakubabariye’ n’izindi.

Yagiye yo atunguranye kuko bitigeze bijya mu itangazamakuru.

- Advertisement -

Ibitaramo bye bizarangira taliki  11 Gashyantare 2023.

Azabitangirira ahitwa Brisbane ku wa 14 Mutarama 2023, akomereze i Sydney, aho azataramira ku wa 21 Mutarama 2023.

Nyuma ya Sydney, Israel Mbonyi azakomereza i Perth hakazaba ari taliki 28 Mutarama 2023, nyuma hakomeze ab’ i Melbourne hakazama ari ku wa 4 Gashyantare 2023 hanyuma asoreze ibitaramo bye ahitwa Adelaide.

Ibitaramo bye yabikubiye mu nyito yise Icyambu Tour.

Ibya mbere yabikoreye muri Canada, akurikirikizaho muri BK Arena, nyuma agana mu Burundi ubu yerekeje muri Australia.

Biteganyijwe ko nyuma ya Australia, azakomereza mu Burayi no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version