Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yaganiriye n’Umuyobozi mu Busuwisi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga witwa Amb. Philipp Stalder, bagaruka ku nkingi umubano w’ibihugu byombi ushingiyeho n’uko zakwagurwa.
Izi ni ubuzima, uburezi, imyuga n’ubumenyingiro ndetse na gahunda yo kubaka inzu ziciriritse iri hafi kurushaho gushyirwamo imbaraga.
U Rwanda n’u Busuwisi ni ibihugu bifitanye umubano mwiza kandi intego ikaba iyo kuwagura muri byinshi binyuze muri gahunda nshya ya politike y’ububanyi n’amahanga y’Ubusuwisi muri Afurika hagati y’umwaka wa 2025-2028.
Mu Ugushyingo 2023, Minisiteri y’uburezi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere (Swiss Agency for Development and Cooperation) akaba yari ayo gushyigikira amahugurwa n’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Agamije gushyiraho ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda no guteza imbere ubumenyi mu rwego rw’amahoteli binyuze mu gutanga uburezi n’amahugurwa y’icyitegererezo ku bazaba bakora muri urwo rwego mu gihe kizaza.