Perezida Kagame Ari Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu

Mu masaha ashyira ay’igicamunsi kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Kamena, 2022 nibwo Perezida Kagame yari ageze Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu ruzinduko rw’akazi.

Kuri gahunda ye hataganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari Perezida w’iki gihugu watabarutse muri Gicurasi, 2022 azize uburwayi yari amaranye igihe.

Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari usanzwe ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu yapfuye afite imyaka 73 y’amavuko.

- Advertisement -
Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan

Uburwayi bwe bwari bukomeye k’uburyo atitabiraga inama myinshi zireba igihugu cye ndetse n’ibindi bikorwa bigifitiye akamaro.

Ku  kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa kiriya gihugu witwa Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan.

Yabanje kugirana ibiganiro bito na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version