Putin Ashyigikiye Ko Iran Irasa Israel Ikirinda Guhitana Abaturage

Intumwa ya Vladmir Putin yitwa Sergei Shoigu iherutse i Teheran muri Iran iganira na Perezida wayo Masoud Pezeshkian uko yakwitwara kuri Israel, imubwira ko yayirasa ariko akirinda guhungabanya abasivili.

Shoigu yari ari muri Iran kugira ngo aganire n’abayobozi bayo uko bakwitwara mu ntambara bateganya kurwana na Israel mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas Ismael Haniyeh uherutse kuhicirwa, bikavugwa ko ari operation ya Israel.

Sergei Shoigu ni umwe mu nkoramutima za Vladmir Putin akaba ari mu bantu bamaze iminsi baganira na bayobozi ba Iran uko ikibazo ifitanye na Israel yakitwaramo.

Yigeze kuba Minisitiri w’ingabo ariko nyuma aza kuba Umunyamabanga mukuru mu nama y’igihugu ishinzwe umutekano mu Burusiya.

Haba Iran cyangwa Uburusiya bombi bavuga ko kwica Haniyeh ari ikosa rishobora gutuma Uburasirazuba bwo Hagati bwose bugurumana.

Umubano warushijeho gukomera hagati y’Uburusiya na Iran nyuma y’uko buteye Ukraine amahanga akabuha akato.

Mu byo Uburusiya bwaganiriye na Iran harimo no kuyiha indege z’intambara za Sukhoi Su-35.

Indege ya Sukhoi Su-35

Ni amakuru atangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Iran nayo yahaye Uburusiya indege bita kamikaze yakoresheje kenshi muri Ukraine nk’uko ubutasi bw’Amerika bubyemeza.

Qatar aho Haniyeh yabaga ivuga ko Doha iri mu biganiro bikomeye na Iran ngo iyibuze gutangiza intambara yeruye kuri Israel.

Uruhande rwa Israel rwo ruvuga ko rwiteguye intambara uko yaza imeze kose n’aho yaturuka hose.

Ni ibyemezwa na Minisitiri w’ingabo zayo witwa Yoav Gallant.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version