Angola: Ubutasi Bw’u Rwanda Bwaganiriye N’Ubwa DRC

I Luanda habereye inama y’ubuhuza bwa Angola yitabiriwe n’abahagarariye inzego zishinzwe iperereza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Baganiriye ku byo babona byakorwa kugira ngo umutekano urambye ugaruke mu Burasirazuba bwa DRC aho umutwe M23 umaze iminsi usibana n’ingabo za DRC n’abazishyigikiye.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Colonel Jean Paul Nyirubutama akaba umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe umutekano n’iperereza, NISS, ushinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda.

Ari kumwe n’umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bya gisirikare Brig Gen Patrick Karuretwa na Col Regis Gatarayiha ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Inama yabo ije ikurikira iy’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri ibi bihugu iherutse kubera muri Angola ku buhuza bw’iki gihugu.

Ni inama yari yemeranyirijwemo ko impande zihanganye mu Burasirazuba bwa DRC bishyira intwaro hasi hakaba agahenge.

Icyakora ako gahenge uko bigaragara ntakabaye kubera ko abarwanyi ba M23 bavuze ko ibya ako gahenge bitabareba kuko itatumiwe aho kemerejwe.

Ntibyatinze imirwano irakomera ku buryo hari abaturage benshi ba DRC barimo n’abapolisi bahungiye muri Uganda.

Byatumye Uganda ibona ko ibintu biri kuyototera ihitamo kongera abasirikare bayo ku mupaka uyigabanya na DRC.

Uruhande rwa DRC
Angola ni umuhuza muri iki kibazo. Tete Antonio ushinzwe ububanyi n’amahanga niwe waganiriye nabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version