Yiyahuye Kubera Ko Umugore We Yanze Kumutekera Inkoko

Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wo muri Kenya yitwikiye mu nzu nyuma y’uko umugore we yanze kumutekera inkoko. Byabereye ahitwa Uriri, Migori.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace witwa Assistant Chief John Atonya avuga ko uwiyahuye yitwa John Rugala bikaba bivugwa ko yabitewe n’umujinya w’uko umugore ‘yishakiye’ yanze kumutekera inkoko.

Polisi ivuga ko amakuru y’ibanze yakusanyije, avuga ko umugore w’uriya mugabo yanze kumutekera inkoko kubera ko iriya nkoko yari iy’umwana babyaranye.

Bari barayimuhaye ngo ayiteho, izororoke izamugirire akamaro.

- Advertisement -

Umugore yabwiye umugabo we ati: “ Iyi nkoko sinabaga ngo nyigutekere, keretse uyisabye umukobwa wacu akayiguha!”

Rugala yananiwe kubyihanganira, yumva ko gusaba umwana inkoko kandi ari we wamubyaye byaba ari agasuguro.

The Citizen Digital ivuga ko uwo mugabo yabanje kwirukana umugore, arahukana nyuma ajya mu nzu arayishumika ahira mo.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Migori Level Four Hospital ngo usuzumwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version