Musanze: Umuyobozi Bamusanganye Kanyanga Arabacika

Umugabo ushinzwe amakuru mu Mudugudu wa Gataba, Akagari ka Gasakura mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze bamusatse bamusangana kanyanga irasaho umwambi ikaka ndetse n’inzoga yitwa Vodka bivugwa ko yakuraga muri Uganda mu buryo bwa Magendu.

Yafashwe ku wa 5 Ukwakira 2023 mu mukwabo wo gufata abaturage bari bataburuye inka yahambwe yipfishije maze bakayirya.

Ubwo ubuyobozi bwajyaga kumushaka kuko nawe yari mubakekwagaho kurya iyo nka, bwaje kumenya ko afite n’izo nzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda bumusatse burazihasanga ariko we abimenya kare aracika.

Abayobozi bamusanganye Kanyanga, Vodka, amasashi 60 y’inzoga yitwa Crane n’izindi z’amoko atandukanye zituruka mu gihugu cya Uganda binyuze muri magendu

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca witwa Nsengimana Aimable yabwiye  Kigali Today ko ibi ari ibintu bigayitse ku muyobozi.

Ati: “Kugeza ubu aracyashakishwa ngo akurikiranwe hamenyekane ibindi kubyo akekwaho. Ariko twamubona tutamubona ikiriho ni uko imyitwarire nk’iyo idakwiye kuko igayitse, ikanatanga isura mbi.”

Yavuze ko nta na rimwe ubuyobozi buzemerera umuntu wese kwishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibyo bya magendu n’ibiyobyabwenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version