Congrès Y’Urugaga Rw’Urubyiruko Rwa FPR-Inkotanyi Yateranye

Ku ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi yubatswe mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hateraniye abagize   Congrès Y’Urugaga Rw’Urubyiruko Rwa  FPR-Inkotanyi.

Iyi Congrès iteranye mu gihe hashize igihe runaka abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu nzego zayo zitandukanye bahura bakarebera hamwe ibyo bagezeho n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga mbere y’uko imyaka irindwi ikubiyemo ibizakorwa muri Manifesto yayo irangira mu mwaka wa 2024.

Ni inama zabaye ku nzego zitandukanye ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Kuri Congrès yahuje urubyiruko kuri iki Cyumweru taliki 18, Ukuboza, 2022 yitabiriwe n’abagera ku 2000.

- Advertisement -

Nabo barasuzuma ibyo bagezeho mu kuzamura imibereho yabo n’iy’igihugu muri rusange n’ibigikeneye kongerwamo imbaraga.

Mu myanzuro yafashwe nyuma y’uko Inteko y’abagize Congrès ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu iteranye, igatangazwa ku wa Gatandatu taliki ya 30, Mata 2022, hatangajwe igaruka ku iterambere rishingiye k’ukubakira umuturage ubushobozi.

Hari  Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI yayobowe na Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI bamaze kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’Inama bafashe imyanzuro ikurikira:

-Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka, hagamijwe kwishakamo ibisubizo (home grown solutions).

-Kongera ishoramari ritanga imirimo hibandwa ku bikorerwa imbere mu Gihugu, kubyongerera ubwiza, kubikunda no kubikoresha, ndetse no kwagura amasoko yabyo mu bindi bihugu.

-Kwihutisha kubaka uruganda rutunganya ibikoresho bituruka ku mpu by’umwihariko inkweto.

-Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, gushaka uburyo haboneka indege zitwara imizigo (cargo) no kongera ibyumba bikonjesha (cold rooms).

-Gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.

-Kongera ibikorwa remezo muri rusange by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima (amashuri, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi…) hakanitabwa mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ku buryo abaturiye imipaka babonera serivisi zose bakenera mu Gihugu ntibajye kuzishakira hanze yacyo.

-Kubungabunga ibidukikije nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi turwanya isuri mu Gihugu hose, aho bikenewe Abanyarwanda bagahabwamo imirimo ibafasha kwivana mu bukene.

-Kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.

-Gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda ziterwa abangavu.

-Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.

Iyi myanzuro bafashe ahanini icyanye n’ibyo Perezida Paul Kagame yari yabacyashyeho, abasaba kubikosora mu buryo budasubirwaho, ibindi akabasaba kubitangiza hanyuma bazagira imbogamizi hagashakwa uburyo zakurwaho.

N’ubwo umwanzuro wiswe ‘guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina’ ari umwanzuro mwiza ariko ushobora kuzabangamirwa n’ibyo Perezida Kagame yise ‘imico mibi’ iri mu bayobozi benshi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko iri no mu basirikare bakuru aho bamwe baha abasirikare bato amapeti ari uko ‘babanje kubashimisha.’

Urubyiruko rw’u Rwanda kandi runengwa ko rwamize imico y’amahanga none abenshi bakaba batakigira ubwo bubaha.

Bishoye mu biyobyabwenge, abandi ntibakimenya kuvuga Ikinyarwanda ndetse hari n’abandujwe ingengabitekerezo ya Jenoside bavana aho bita ‘ ku ishyiga.’

Ibi byose biri mu byo abagize urugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi bagomba gufatira ingamba kuko birumunga bidasize n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version