Kigali: Hatangijwe Imikino Itari Isanzwe Muri Car Free Day

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije imikino itatu yihariye itari isanzwe ikinwa mu Rwanda mu gihe cya Car Free Day. Iyo mikino ni  Mini golf, E-road biking,  Basketballl 3×3 n’uwo bita  Road tennis.

Mini-Golf ni umukino ukinwa nk’uko abasanzwe bakina Golf babigenza ariko wo ukinirwa ku kibuga gito.

E-road biking wo ukinwa abantu banyonga igare ritava aho riri ariko bakabarirwa ibilometero bashingiye k’umuvuduko uba ubarwa n’icyuma gikora nka mudasobwa kiba kiri imbere y’unyonga iryo gare.

Undi mukino wa gatatu ni Basket ikinwa n’abantu batatu kuri buri ruhande bita Basketball 3×3.

- Kwmamaza -

Hari kandi n’umukino bita Road Tennis, uyu ukaba warageze mu Rwanda mu minsi mike ishize uvuye mu kitwa cya Barbados.

Intego ya Kigali Car Free Day nk’uko inzego z’uyu mujyi zibivuga, ni ukugira ngo abaturage bagire umwanya wo gukorera siporo mu mihanda itarangwamo ibinyabiziga, bityo bagire ubuzima bwiza ariko n’ibidukikije birengere mu rugero runaka.

Abatabiriye Kigali Car Free day yo kuri uyu wa 18, Ukuboza, 2022 banasuzumwe indwara zitandura  ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

Umuyobozi w’Umujyi wa  Kigali Pudence Rubingisa niwe  yifatanyije n’abaturage b’Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange.

Niyo Car Free day ya nyuma y’umwaka wa 2022

Ni igikorwa kiba kabiri buri kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version