Coronavirus Yihinduranyije Ya Omicron Yageze Muri Uganda

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yemeje ko yatahuye ubwandu bwa coronavirus yihinduranyie ya Omicron, mu bipimo birindwi byafashwe mu bantu bari bavuye mu mahanga.

Abantu basanzwemo ubwo burwayi ngo bapimwe barimo kwinjira muri Uganda banyuze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe.

Yagize iti “Batanu muri abo bari bavuye muri Nigeria mu gihe babiri bari baturutse muri Afurika y’Epfo.”

- Advertisement -

Gutahura iyo virus ngo byanyuze mu buryo bwo gusesengura imiterere ya virus ziba zabonetse mu bantu banduye COVID-19, igikorwa inzego z’ubuzima zimazemo iminsi cyane cyane ku mipaka yinjira muri Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Abantu bagaragayemo uburwayi bashyizwe mu kato ndetse barimo gukurikiranirwa hafi. Ntabwo barembye cyane.”

Yasabye abaturage kudacikamo igikuba, ahubwo bakihutira kwikingiza COVID-19 kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Iyi virus iheruka gutangazwa bwa mbere n’abashakashatsi bo muri Afuria y’Epfo, ibihugu byinshi byihutira gufunga ingendo z’indege zerekeza mu majyepfo ya Afurika.

Gusa uko iminsi ishira byagiye bigaragara ko iyi virus iri ahantu henshi, no mu bipimo byafashwe mbere y’uko Afurika y’Epfo itangaza ko yabonye iyi virus.

Ntabwo kugeza ubu haramenyekana ubukana bwayo mu buryo ntakuka, ariko bitewe n’uburyo yihinduranya inshuro nyinshi kurusha Delta, ifite ubushobozi bwo kwanduza abantu benshi mu gihe gito.

Ntabwo ubushakashatsi buremeza kandi ibyago byayo uko bingana mu gutuma abantu benshi baremba, bapfa, cyangwa urwego ishobora kwirindwaho hakoreshejwe inkingo zirimo gutangwa ubu.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Jane Ruth Aceng

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version