COVID-19: Ingendo Zimuriwe Saa Mbili, Insengero Na Resitora Birakomorerwa

Inama y’abaminisitiri yoroheje amabwiriza menshi ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19, yigiza inyuma amasaha yo gutaha ava saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa mbili z’ijoro.

Ni ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose guhera ku wa 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021. Ajyanye n’imibare y’ubwandu bushya imaze iminsi yaragabanyutse, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Mu mabwiriza mashya, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro, mu gihe byafungwaga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rwasabwe gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, mu gihe hari hasanzwe 15%. Abandi bazakorera mu rugo, bagende basimburana.

- Advertisement -

Ibikorwa by’Inzego z’abikorera nabyo byemerewe gukoresha abakozi batarenze 50%.

Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira, kandi abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange nazo ubu zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara, bavuye kuri 50%.

Resitora zemerewe kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, mu gihe zatangaga gusa ibyo abantu batahana.

Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50%.

Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zari zimaze iminsi zifunze.

Muri aya mabwiriza biteganywa ko imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero byasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50.

Ni umubare wazamuwe kuko hari hemewe abantu 10 gusa.

Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID- 1 9 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa neza.

Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe.

Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version