Goma: Ba Ofisiye 2 Barwaniye Ku Kibuga cy’Indege Bakatirwa Gufungwa Burundu

Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru rwakatiye gufungwa burundu ba ofisiye babiri mu Ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yo kurwanira ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma.

Amashusho ya Major Rimenze Kangongo Bisimwa na Captain Mukando Muzito Paulin amaze iminsi ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Abagaragaza batongana nyuma bakaza guterana ibipfunsi.

Ubushinjacyaha bwa gisikare bwahise bubajyana imbere y’urukiko, bubarega gukubita no gukomeretsa ku bushake no kurenga ku mabwiriza agenga ibihe bidasanzwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru irimo, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Urubanza rwabo rwasomwe kuri uyu wa Kabiri i Goma, urukiko rubahamya ibyaha ndetse rubakatira gufungwa burundu.

- Advertisement -

Abo basirikare bombi bafite iminsi itanu yo kujurira.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version