COVID-19: U Rwanda Rwaguze Imashini Zitanga Litiro 2000 z’Umwuka Ku Isaha

Minisiteri y’Ubuzima yaguze imashini 26 zitanga umwuka uhabwa indembe, mu gihe abandura n’abazahazwa na COVID-19 ukomeje kuba munini uko bwije n’uko bukeye.

Mu kwezi gushize iyi minisiteri yatangaje ko kuva ubwandu bwa SARS-CoV-2 yihinduranyije ya Delta yagera mu Rwanda, umwuka uhabwa indembe wikubye inshuro 10 ugereranyije n’uwakoreshwaga uko kwezi kugitangira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko nubwo umwuka uhabwa indembe ugihagije, harimo kongerwa imbaraga binyuze mu kugura imashini nshya. Hari mu kiganiro kuri TV1.

Yagize ati “Uko abarwayi biyongera birasaba umwuka mwinshi, ariko mwabonye ko mu bihe bishize twaguze imashini nyinshi zigera muri 26 zifite ubushobozi bwo gutanga litiro 2000 ku isaha, ubu tuvugana 10 zimaze kugera mu Rwanda n’izindi tuzitegereje mu cyumweru gitaha.”

- Kwmamaza -

“Bizongera ubwo bushobozi bwo kuba twafasha abantu benshi cyane bakeneye umwuka. Nibyo uko ubwandu bwiyongera abaremba bariyongera, abakenera ubufasha bw’umwuka n’ibindi byo kwa muganga bariyongera.”

Kuri iki Cyumweru Dr Mpunga yavuze ko mu bantu 15,000 bakirwaye, 90% bavurirwa mu ngo. Ariko hari abari mu bitaro barimo 180 barembye, barimo kongererwa umwuka.

Imashini zitanga umwuka mwinshi ziheruka gushyirwa mu bitaro bya Nyarugenge, byakira abarwaye COVID-19.

Dr Mpunga yavuze ko mu kurushaho kwitegura guhangana n’ubwandu bwinshi bwa COVID-19, ibigo bine byakira abarwayi byari byarafunzwe ubu byafunguwe, ndetse harimo gufungurwa ibindi bibiri.

Yakomeje ati “Bisaba ko abantu babyumva bakabigira ibyabo tukagabanya ubu bwandu, kuko bukomeje gukwirakwira mu banyarwanda benshi ntabwo n’urwego rw’ubuzima dusanganywe rwabasha guhangana no gufasha abantu barenga miliyoni barwariye icyarimwe.”

Kugeza ubu abamaze gusangwamo ubwandu bose hamwe ni 48,244, mu gihe 67.4% bamaze gukira. Abapfuye ni 560.

 

Abayobozi bitegereza imashini nshya zitanga umwuka ku bitaro bya Nyarugenge

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version