Ishami Rya Polisi Ya UN Riri Gukorera Amahugurwa Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yakiriye amahugurwa yateguwe n’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye(UN Police) azamara iminsi itanu. Ku rubuga rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda handitse ko abitabiriye ariya mahugurwa ari abahuzabikorwa b’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Abaye ku nshuro ya gatandatu.

Ishami rya Polisi ya LONI rifite izihe nshingano?

Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ni rimwe mu mashami yawo agira uruhare runini mu kugarura amahoro aho yabuze.

- Advertisement -
Abapolisi ba UN bagira uruhare mu kureba ko amahoro arambye agaruka aho yabuze

Kugeza ubu abapolisi baryo 11,530 boherejwe hirya no hino ku isi mu bihugu 90 kugarura yo amahoro no kureba uko ayo mahoro yabungwabungwa kugeza ubwo za Leta zizaba zikora neza zikayicungira.

Bari mu butumwa 11 busanzwe n’ubundi butandatu budasanzwe bita ‘special political missions.’

Inshingano nkuru ya Polisi ya UN ni kuzamurira ubushobozi za Leta zikiva mu bibazo by’umutekano muke kugira ngo ziwubake, kandi zizashobore kuwungabunga igihe abapolisi ba UN bazaba baratashye.

Imirimo y’iyi Polisi yatangiye gukorwa mu mwaka 1960. Kuva icyo gihe kugeza ubu, abapolisi bayo bagize uruhare mu kugarura amahoro[mu rugero runaka] mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Mu ntangiriro, abapolisi b’iri shami bari bafite inshingano yo gukurikirana uko intambwe ziganisha ku mahoro zaterwaga, ari nako bahugura za Polisi z’ibihugu batabayemo kugira ngo zigire ubushobozi bwo kwiyubakira inzego zazifasha kugarura umutekano.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1990, nibwo abapolisi ba ririya shami batangiye gukorana bya bugufi n’inzego z’ibihugu bagiye gufasha kugira ngo noneho harebwe uko imikoranire yakongerwamo imbaraga.

Muri iki gihe Polisi ya UN ifite ubushobozi bwo kuba hakoreshwa ingufu mu rwego rwo kurinda ko abasivili bagirirwa nabi n’abantu bateje umutekano mucye mu bihugu boherejwemo.

Abayobozi ba Polisi ya UN bari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’imari DIGP Jeanne Chantal Ujeneza

Polisi ya UN igizwe n’ibice bitandukanye birimo igice gishinzwe za Unites kitwa Formed Police Units (FPU), ba Ofisiye bazo (Individual Police Officers (IPO), imitwe yihariye yayo ndetse n’amatsinda y’abasivili bashinzwe izindi nshingano zirimo gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye n’akazi bashinzwe n’abandi bashinzwe ibindi bibazo birimo guhohotera abana n’abagore, gucungira hafi uko amatora akorwa n’ibiyakurikira n’ibindi.

Abapolisi ba UN bakorera muri za Missions 18 ku isi.

Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi bari baje gutangiza aya mahugurwa

Harimo iyo muri Haïti yitwa  (MINUSTAH), muri Sahara y’i Burengerazuba (MINURSO), muri Mali (MINUSMA), i Darfur (UNAMID), muri Liberia (UNMIL), muri Côte d’Ivoire (UNOCI), muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO), ahitwa Abyei muri Sudani y’Epfo(UNISFA), indi yo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), muri Libya (UNSMIL), muri Guinea -Bissau (UNIOGBIS), muri Afghanistan (UNAMA) muri Iraq (UNAMI), muri Lebanon (UNIFIL) i Kosovo (UNMIK) no muri Cyprus (UNFICYP).

Iyi Polisi kandi ifite n’akandi kazi ikorera muri Leta ya Timor Leste.

Amahugurwa yabo azamara iminsi itanu

Mu mirere yihariye no mu mpamvu zidasanzwe, hari ubwo Polisi ya UN ikorana n’abasirikare bo mu bihugu yagiye kugaruramo amahoro kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version