COVID-19 yabujije Abanyarwanda uburenganzira harimo n’ubwo kubaho- Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intuma ya Leta Johnston Busingye yavuze ko COVID-19 yabujije Abanyarwanda uburenganzira harimo n’ubwo kubaho. Kugeza ubu imaze guhitana abaturage 51.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku burenganzira bwa muntu wateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu.

Busingye avuga ko icyorezo cyaje gikoma mu nkokora ibikorwa byinshi byari bisanzwe bifiteiya abaturage akamaro ndetse kica bamwe.

Avuga ko ubwo cyageraga mu Rwanda, Guverinoma yahise ifata imyanzuro yo gukumira ko gikirwa mu baturage harimo no kubasaba kuguma mu ngo zabo.

- Kwmamaza -

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda avuga ko muri iki gihe abantu bari kuva buhoro buhoro mu kwibasirwa na kiriya cyorezo bakiyubaka, uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa, bugahabwa umwanya wa mbere.

Ati: “Uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa no mu bihe bigoye. Bugomba guhabwa buri muntu hatitawe ku ibara ry’uruhu rwe, aho akomoka n’ikindi cyose.”

Avuga mu Rwanda  Itegeko nshinga ari ryo rigena uburenganzira bwa muntu.

Kuri Minisitiri Busingye ubu abantu bagomba kumenya uko bakwitwara kuri kiriya cyorezo bakisanzura ariko nanone bakamenya kwirinda COVID-10.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version