Israel Yihoreye Kuri Iran, Ijisho Rihorerwa Irindi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu amakuru aravuga ko hari indege za Israel zarashe ikigo cy’ingabo za Iran kiri ahitwa Isfahan muri Iran rwagati.

Nyuma hahise hatangazwa amafoto yerekana imbunda za Iran zateguriwe urugamba.

Igitero cya Israel kivuzwe nyuma y’igihe gito Iran igabye igitero kuri Israel cya drones 350 ariko inyinshi zigahanurwa zikiri mu kirere.

Ubwo Israel yihimuye ntawamenya ikiri bukurikireho.

- Advertisement -

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe imbaraga za kirimbuzi, he International Atomic Energy Agency (IAEA) kivuga ko ku bw’amahirwe nta kintu mu bigize uruganda rw’ingufu za kirimbuzi za Iran cyangiritse.

Hagati aho hari impungenge ko ahari Ambasade za Israel hirya no hino ku isi hashoborwa guterwa ibisasu cyangwa hakagabwa ibitero by’iterabwoba.

Ikindi kiri kwandikwa ni uko igitero Israel yaraye igabye kuri Iran yakigabye ku munsi w’ivuka ry’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran witwa Ali Khamenei.

Iran, ku rundi ruhande, yarahiye ko itazabura gukomeza kwihorera kuri Israel.

Ibi biri mu biri guteza ikibazo ku isi ko hashobora kubera intambara ikomeye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version