Ubushinjacyaha Bwasabye Ko Rusesabagina Afungwa BURUNDU

Paul Rusesabagina, portrayed as a hero in a Hollywood movie about Rwanda's 1994 genocide, is seen at the court before answering to charges that include terrorism and incitement to murder in Kigali, Rwanda September 25, 2020. REUTERS/Clement Uwiringiyimana

Kuri uyu wa Kane Tariki 17, Kamena ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu nyuma y’igihe uyu mugabo aburanishwa n’Urukiko rukuru aregwa ibyaha bifitanye isano no gushinga  umutwe w’abarwanyi wa MRCD/FLN, wagabye ibitero byishe abaturage mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yigeze kubwira Al Jazeera ko indege yavanye Rusesabagina Paul i Dubai imugeza mu Rwanda ahita atabwa muri yombi, yari yishyuwe na Leta y’u Rwanda ariko atari yo yayimushyizemo.

Icyo gihe hari mu kiganiro UpFront kuri Al Jazeera, Busingye akaba yaravuze  ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesagagina yageze mu Rwanda ku bushake bwe, afatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Nyuma yo kugezwa mu rukiko, Rusesabagina yavuze ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

- Advertisement -

Inzitizi yatanze zaje guteshwa agaciro, urukik rwanzura ko rufite ububasha bwo kumuburanisha hatarebwe ubwenegihugu bwe kuko bimwe mu bigize icyaha cy’iterabwoba akurikiranyweho yabikoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ni icyenda.

Bwasabye ko Paul Rusesabagina ahamwa nabyo kandi rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka ikurikira:

-Bwasabye Urukiko kwemeza ko Rusasabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe utemewe gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15,

-Bwasabye ko Paul Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 20,

-Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 10,

-Bwasabye ko ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gihanishwa igifungo cya burundu,

– Ubushinjacyaha bwamusabiye kandi ko ahamwa n’icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25,

-Bwasabye urukiko ko rwamuhamya icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25,

-Bwamusabiye kandi ko ahamwa n’icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo 25,

-Bwasabye urukiko ko Paul Rusesabagina yahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaba bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25,

-Burangiza busaba urukiko ko bwamuhamya icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Umushinjacyaha imbere y’Urukiko yagize ati “Ubushinjacyaha busanga ibyaha Rusesabagina Paul akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye bihujwe n’uko bigamije umugambi umwe.”

Nyuma yavuze ko hashingiwe ku biteganywa n’amategeko bumusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

Ngo nicyo gihano ntarengwa cyo hejuru kirusha ibindi gukomera.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version