Jeannette Kagame Yasuye Uburundi

Madamu Jeannette Kagame yagiye mu Burundi kwitabira inama y’abagore b’intangarugero igiye kuhabera ku nshuro ya kane. Ni ubutumire yahawe na mugenzi we Angeline Ndayishimiye.

Bati: Welcome to Burundi
Bamwakiranye ubwuzu

Angeline Ndayishimiye nawe yari aherutse kuza mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga yahahurije abagore bahagarariye abandi mu bice bitandukanye by’isi.

Yanyuze inzira y’ubutaka, yakirwa na  Madamu Jeanne d’Arc Gakuba, umujyanama wihariye wa Madamu Jeannette Kagame.

Kuva Perezida Ndayishimiye yagera ku butegetsi, umubano hagati ya Kigali na Gitega wabaye mwiza.

Perezida Kagame nawe aherutse kujya mu Burundi mu Nama yari yatumijwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye yigirwagamo uko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC byakemurwa.

Madamu Wa Perezida W’Uburundi Yaje Mu Rwanda Aciye Iy’Ubutaka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version