Dr. Agnes Kalibata Yongerewe Inshingano

Umunyarwandakazi Dr. Agnes Matilda Kalibata usanzwe uyobora Ikigo nyafurika gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, AGRA, yatorewe kujya muri Komite ngishwanama y’Abagize Akanama mpuzamahanga gaharanira ko ikirere kidakomeza gushyuha.

Iyi Komite bayita COP 28 Advisory Committee.

Kalibata yashimye abamugiriye icyizere bamushyira muri iriya Komite.

Yavuze ko azakora uko ashoboye agatanga umusanzu we mu gutuma intego z’iriya Komite zigerwaho.

- Advertisement -
Yahawe izindi nshingano

Yemeza ko kugira ngo isi igere ku iterambere rirambye, ari ngombwa ko ibiyikorerwaho byose bigomba kuzirikana akamaro ko kurengera ibidukikije, bigakorwa binyuze mu kugabanya ibyuka isi yohereza mu kirere.

Kalibata: Umwe Mu Bagore Ku Isi Bageze Muri 2023 Ari Indashyikirwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version