Forbes Magazine yashyize Umunyarwandakazi Dr.Agnes Kalibata mu bagore 50 bafite hejuru y’imyaka 50 y’amavuko bagiriye kandi bagifite isi akamaro. Kuri urwo rutonde ari kumwe n’ibyamamare birimo umukinnyi wa filime w’Umwongerezakazi Dame Hellen Mirren, Precious Moloi- Motsepe akaba umugore w’umuherwe Patrice Motsepe, Perezida wa Slavenia Madamu Nataša Pirc Musar n’abandi.
Mu nyandiko ya Forbes bise :50 Over 50: Europe, Middle East And Africa 2023, handitsemo ko abibwira ko uko umugore akura ari ko atakaza imbaraga zo kwita ku zindi nshingano zo hanze y’urugo rwe, baba bibeshya.
Abayanditse bavuga ko ingero z’abagore bagejeje cyangwa barengeje imyaka 50 y’amavuko ariko bagikora akazi kabo neza, ari nyinshi kandi hirya no hino ku isi.
Barimo abakomoka muri Afurika nk’ Umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata uyobora AGRA, Wendy Appelbaum ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tsitsi Dangarembga ni umwanditsi w’ibitabo muri Zimbabwe, Nike Davies-Okundaye wo muri Nigeria, hakabamo abakomoka muri Aziya nk’Umunyapalestinakazi witwa Salam Dakkak, abakomoka mu Burayi nka Perezida wa Slovenia witwa Nataša Pirc Musar cyangwa Umuholandikazi Charlene de Carvalho-Heineken ufite imigabane myinshi mu kigo gikora inzoga kitwa Heineken n’abandi.
Ku byerekeye Dr. Agnes Kalibata, ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Uganda. Yize muri Kaminuza ya Makerere, akomereza muri Kaminuza ya Massachussets muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yize kandi akaminuza mu rwego rw’ikirenga ibyerekeye ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Ari mu bahanga mu by’ubuhinzi bafashije u Rwanda kuzamura uru rwego binyuze muri Politiki zitandukanye yagize uruhare mu kuzishyiraho ubwo yari akiri Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2014.
Yayiyoboye imyaka itandatu.
Ni umwe mu bandi bagore baharaniye ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore rigerwaho.
Kugeza ubu hari intambwe yatewe muri uru rwego n’ubwo hari abatarumva neza ubusobanuro n’ishingiro ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.
Mu Ukwakira, 2021, Dr. Agnes Kalibata yahawe igihembo n’Ihuriro nyafurika riharanira guteza imbere imbuto no kongera umusaruro (APBA), kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuhinzi kuri uyu mugabane.
APBA (African Plant Breeders Association) yamugeneye igihembo mu nama yayo ya kabiri yaberaga mu Rwanda.
Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Dr. Kalibata na Komiseri wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe ubukungu bw’icyaro n’ubuhinzi, Ambasaderi Josefa Sacko.
Perezida wa APBA Prof. Eric Yirenkyi Danquah yavuze ko Dr. Kalibata yitangiye kurwanya inzara n’ubukene muri Afurika mu bihe bitandukanye nka Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda ndetse no mu gihe cyakurikiyeho ubwo yabaga Perezida wa AGRA.
Dr. Kalibata yanahawe ibindi bihembo birimo Yara Prize (2012), impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza za Liège (2018) na McGill (2019), n’ibindi.
Mu 2019 yagizwe intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku nama yigaga ku nyongeragaciro mu mirire yiswe 2021 Food Systems Summit yabereye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hari muri Nzeri.