Muhire Kevin Yatumye CAF Ihana Amavubi

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yahanishije u Rwanda mpaga nyuma yo gusanga rwarakinishije Muhire Kevin kandi yari ufite amakarita abiri y’umuhondo ku mukino waruhuje na Bénin.

Akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire ni ko karaye kabyanzuriye mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 16, Gicurasi, 2023.

Mu mwanzuro wa CAF handitsemo ko u Rwanda rutewe mpaga y’ibitego 3-0 kandi ngo nta bundi bujurire bwemewe kuri uyu mwanzuro.

Iby’iki gihano byazamwe n’uko taliki 29, Werurwe, 2023 ikipe ya Benin yareze iy’u Rwawnda muri CAF nyuma y’umukino amakipe yombi yanganyijemo 1-1.

- Advertisement -

Abakinnyi b’i Cotonou bavuze ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi witwa Muhire Kevin kandi yari afite amakarita abairi y’umuhondo.

Uyu rutahizamu ayo makarita yayabonye mu mukino wo gushaka igikombe rya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2024.

Ni amakarita yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri

Kevin yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0.

Wabaye taliki 07, Kamena 2022.

Yongeye kubona indi ku mukino rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 wabaye taliki  22, Werurwe 2023 ku munota wa 53.

Nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Benin wabereye kuri Stade Kigali Pelé Stadium nibwo rwarezwe.

CAF yakiriye icyo kirego taliki 10, Mata, 2023, nyuma yandikira u Rwanda iaruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi(7) yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Nyuma y’iminsi itandatu ni ukuvuga taliki 16, Mata, 2023,  FERWAFA yandikiye CAF iriregura, itanga  ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe.

Bivugwa ko mbere y’umukino, abashinzwe Amavubi bari bazi neza ko Muhire Kevin afite amakarita abiri y’umuhondo.

Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho.

Iki ni igihano kiba kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] n’ amashyirahamwe bireba.

Ingingo ya 12 yungamo ko ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina ‘igomba gutakaza’ umukino ku bitego 3-0.

Ni byo bita ‘mpaga’.

Iki kibazo cyanatumye abasifuzi bayoboye uyu mukino barangajwe imbere na Joshua Bondo bahagarikwa.

Uyu  Bondo yahanishijwe amezi atandatu ndetse n’abasifuzi  bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’uwa kane, Tshepo Mokani Gobogoba nabo barahagarikwa.

U Rwanda rusanzwe ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota ane mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.

Rwahise ruba urwa nyuma mu itsinda, rugira amanita abiri n’aho Benin irazamuka ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.

Hagato aho, Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique mu mukino biteganuijwe ko uzaba  taliki 18 Kamena, 2023.

Stade uyu mukino uzaberamo ntiratangazwa kubera ko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Umukino wa nyuma muri iri tsinda  uzayahuza na Sénégal taliki 4, Nzeri 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version