Perezida Kagame Yavuze Uko Ikibazo Cy’Umutekano Mucye Muri DRC Cyakemuka

Umukuru w’u Rwanda yabwiye bagenzi be bitabiriye Inama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ko kugira ngo ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC gikemuke ari ngombwa ko ikibazo muzi kiwutera kirandurwa.

Ati: “ Tugomba kurandura ikibazo muzi gituma muri DRC hataboneka umutekano urambye. Twishimira umusanzu ibihugu bigize uyu  muryango biri gutanga kugira ngo amahoro arambye agaruke mu Burasirazuba bwa DRC.”

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwavuze ko ibibazo byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bireba abayituye, ko bagomba gukorana n’abayobozi babo bakabicoca bikava mu nzira.

I Nairobi niho hari kubera inama yatumiwemo bamwe mu bagize imitwe 15 irwanya Leta ya DRC ngo baganire uko imirwano yahagarara.

- Advertisement -

Uhuru Kenyatta nk’Umuhuza niwe wayitumiye aranayakira.

Bisa n’aho ari ibiganiro byo gusasa inzobe abarwanya Leta y’i Kinshasa batumiwemo ngo  baganire nayo ku ngingo zabashyamiranyaga, bityo bagire icyo bemeranyaho cyaha abaturage ba DRC amahoro.

Icyakora abarwanyi ba M23 bo ntibatumiwe.

Batangaje ko ibizava muri biriya biganiro bitazaba bibareba!

Uhuru ati: “ Kwa wana-DRC, Amani itatoka kwenye nyinyi wenyewe! Tuungane!”

Yababwiye ko bo nk’abana ba DRC ari bo bagomba kuganira bagashaka icyabahuza, amahoro agataha iwabo.

Ibi kandi nibyo basabwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Dr. Peter Mathuki.

Mathuki avuga ko kuba abaturage ba DRC bahuye bakaganira ku byo batumvikanaho, ari ibyo kwishimira.

Ngo ni intambwe iganisha ku mahoro arambye.

Biriya biganiro kandi byatumiwe mo inararibonye zo mu moko atandukanye y’abaturage ba DRC ngo baganire uko ibintu byahoze, uko byaje kuzamba n’ibyo babona byakorwa go bisubire mu murongo.

Dr.Peter Mathuki yabasezeranyije ko EAC izababa hafi mu biganiro bazagirana kandi ngo ubufasha bwose bazashaka bazabubona.

Ni inama kandi yitabiriwe n’abandi batumirwa b’icyubahiro barimo abahagarariye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, abahagarariye Umuryango w’Abibumbye , abahagarariye ibihugu byabo n’abandi banyacyubahiro.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Museveni, uwa DRC Felix Tshisekedi, uw’u Burundi  Evariste Ndayishimiye ndetse n’abahagarariye Repubulika ya Tanzania n’iya Sudani y’Epfo nabo bakurikiranye iyi nama ikomeye.

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu byo muri EAC
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version