Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora Ikigo Nyafurika Cy’Amasoko Y’Imigabane

Pierre Celestin Rwabukumba utorewe kuyobora Ikigo Nyafurika cy’ibigo by’amasoko y’imigabane kitwa Africa Securities Exchange Association.

Rwabukumba asanzwe ikigo nyarwanda cy’amasoko y’imigabane kitwa Rwanda Stock Exchange gikorera mu Mujyi wa Kigali.

Inama y’ubutegetsi y’Ikigo Nyafurika cy’amasoko y’imigabane niyo yaraye yemeje ko Rwabukumba ayibera Perezida mu matora yabeye Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Rwabukumba yashimiye abamutoye avuga ko mu kazi ke azakorana imbaraga zose n’umwete kugira ngo azamure kiriya kigo.

Ati: “ Ndashima abangiriye icyizere bakantorera kuyobora iki kigo kandi mbijeje kuzakigeza ku ntego cyihaye mfatanyije n’abagize itsinda tuzakorana.”

Pierre Celéstin Rwabukumba yari asanzwe ayobora ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa, baryita marketing department.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version