Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abantu 19 Bapfiriye Mu Mpanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abantu 19 Bapfiriye Mu Mpanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 7:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi mpanuka yabereye mu Ntara ya Haut Katanga
SHARE

Imibare y’agateganyo iravuga ko abantu 19 baguye mu mpanuka yabereye muri Tetitwari ya Mitwaba iri mu Ntara ya Haut-Katanga. Haburaga ibilometero 19 ngo bagere  ku gasanteri bari bagiyeho. Bari bari mu ikamyo yuzuye sima bari bavanye i Lubumbashi bagiye Malemba Nkulu ahitwa Haut-Lomami.

Umwe mu basaza bo mu gace iyo mpanuka yabereyemo akaba n’umuyobozi w’aho witwa Patrice Kashima yabwiye Radio Okapi ati: “Imodoka yari ipakiye toni 40 za sima irimo n’abagenzi. Shoferi yananiwe kugenzura ikinyabiziga, imodoka irenga umuhanda iribirindura. Hari abantu benshi bahasize ubuzima, abakomeretse nabo ni benshi kandi boherejwe mu bitaro bya Mitwaba ngo bitabweho. Icyakora nta miti ihagije bafite”.

Kashima yavuze ko abakomeretse nabo bari mu kaga ko gutakaza ubuzima kuko aho bari kuvurirwa nta miti ihagije bafite.

Hari n’ababuze uko bagezwa kwa muganga kubera ubuke bw’imbangukiragutabara ndetse n’imihanda mibi.

Patrice Katsima avuga ko imibare yahawe na Adimistrateri wa Teritwari atuyemo ivuga ko abantu 19 ari abo bamaze kugwa muri iriya mpanuka.

Barimo abagabo icyenda, abagore batandatu n’abana bane.

Abakomeretse ni abantu umunani.

Ikindi giteye inkeke ni uko imibiri y’abahitanywe n’iriya mpanuka itarashyingurwa.

Umuyobozi Patrice Kishimba avuga ko impamvu yateye iriya mpanuka ari ugupakira cyane kwaje kwiyongeraho n’uko shoferi yari yanyoye inzoga zigatuma asinzira umuhanda akawurenga.

TAGGED:AbaturageCongoDRCIkamyoImbangukiragutabaraImpanukaSima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impinduka Muri Guverinoma: Minisiteri Ya Siporo Yahawe Undi Uyiyobora
Next Article Menya Uko Shampiyona Y’Umwaka Utaha Ya Basketball Izakinwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?