DRC: Abaturage Bishe Abasirikare Bari Bavuye Kugemurira Bagenzi Babo

Abaturage bateze abasirikare bari bavuye kugemurira bagenzi babo barabica. Umuyobozi wa Lubero avuga ko abo basirikare biciwe ahitwa Njiapanda hagati ya Kambau na Njiapanda.

Ni mu gace kari mu ntera ya kilometero 76 uvuye muri Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wo muri kariya gace avuga ko byabaye ahagana saa yine z’ijoro ubwo abo basirikare babiri bicagwa n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Ababishe babanje kubavana mu modoka bari barimo barababoha barangije barabatwika ari bazima.

- Advertisement -

Ibyo bari bafite babibamburanye n’imbunda zabo.

Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero witwa Colon Alain Kiwewa avuga ko abo basirikare bari bakiri abasirikare bato, bakaba bari bavuye kugemurira bagenzi babo aho bahanganye n’inyeshyamba zimaze iminsi zarajujubije ubuyobozi bw’iki gihugu.

Avuga ko abo basirikare batezwe igico n’abo bantu bataramenyekana.

Col Kiwewa yabwiye Radio Okapi ko urubyiruko rwakekwaho gukora biriya, rukwiye kwikosora kuko bidakwiye kandi ko ababikoze bazashakishwa bagafatwa bakabiryozwa.

Uyu musirikare kandi avuga ko mu minsi ishize hari urubyiruko rwashatse gutwika station ya Polisi ya Njiapanda ariko bararutesha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version