Kenya: Umucamanza Warashwe N’Umupolisi Yapfuye

Umukuru w’Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya witwa Martha Koome yatangarije kuri X ko umucamanza witwa Monica Kivuti wari uherutse kurasirwa mu rukiko n’umupolisi yapfuye azira ibikomere.

Umucamanza Kivuti yarashwe kuri uyu wa Kane nyuma yo gukatira umugore w’uwo mupolisi igihano, undi bikamurakaza akamurasa.

Bagenzi b’uyu mupolisi nabo baramurashe bamutsinda aho.

Martha Koome yanditse ku rubuga X, rwahoze ari Twitter, ko umucamanza mukuru wa Makadara witwa Monica Kivuti yishwe n’ibikomere yatewe n’isasu yarashwe mu rukenyerero n’irindi mu kaguru.

Umupolisi yarashe Kivuti kuwa Kane nyuma y’uko uyu yanze ko umugore we arekurwa by’agateganyo.

Uyu mupolisi yitwaga Samson Kipchirchir Kipruto.

Muri uko kurasana hari abapolisi babiri bakomerekejwe n’amasasu ariko bo ngo ubuzima bwabo ntiburi mu marembera.

The Star yanditse ko Madamu Monica Kivuti yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Kamena, 2024 aguye mu bitaro bya Nairobi.

Polisi ya Kenya ivuga ko uriya mupolisi wakoze biriya yageze mu rukiko ku buryo butazwi kandi ngo iperereza riracyakomeje kuri iyi ngingo.

Muri rusange abapolisi bakunze kuvugwaho ubwicanyi n’urugomo ariko ngo ntibyari byarigeze bigera aho umupolisi arasira umucamanza mu rukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version