Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abaturage Bishe Abasirikare Bari Bavuye Kugemurira Bagenzi Babo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Abaturage Bishe Abasirikare Bari Bavuye Kugemurira Bagenzi Babo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2024 4:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bateze abasirikare bari bavuye kugemurira bagenzi babo barabica. Umuyobozi wa Lubero avuga ko abo basirikare biciwe ahitwa Njiapanda hagati ya Kambau na Njiapanda.

Ni mu gace kari mu ntera ya kilometero 76 uvuye muri Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wo muri kariya gace avuga ko byabaye ahagana saa yine z’ijoro ubwo abo basirikare babiri bicagwa n’abantu kugeza ubu bataramenyekana.

Ababishe babanje kubavana mu modoka bari barimo barababoha barangije barabatwika ari bazima.

Ibyo bari bafite babibamburanye n’imbunda zabo.

Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero witwa Colon Alain Kiwewa avuga ko abo basirikare bari bakiri abasirikare bato, bakaba bari bavuye kugemurira bagenzi babo aho bahanganye n’inyeshyamba zimaze iminsi zarajujubije ubuyobozi bw’iki gihugu.

Avuga ko abo basirikare batezwe igico n’abo bantu bataramenyekana.

Col Kiwewa yabwiye Radio Okapi ko urubyiruko rwakekwaho gukora biriya, rukwiye kwikosora kuko bidakwiye kandi ko ababikoze bazashakishwa bagafatwa bakabiryozwa.

Uyu musirikare kandi avuga ko mu minsi ishize hari urubyiruko rwashatse gutwika station ya Polisi ya Njiapanda ariko bararutesha.

TAGGED:AbasirikareButemboCongoDRC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Umucamanza Warashwe N’Umupolisi Yapfuye
Next Article Uko Abaje Muri Stade Amahoro Nshya Bayakiriye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?