DRC Ikomeje Kuvogera u Rwanda, Undi Musirikare Wayo Yaharasiwe

Hatarashira amezi atanu, undi musirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yarasiwe mu Rwanda arapfa.

Uherutse kurasirwa mu Rwanda[hari taliki 03, Gashyantare, 2023] yari yinjiriye hagati y’umupaka wa Petite Barrière na Grande Barrière aha ni  ku mupaka w’u Rwanda na DRC uri i Rubavu.

Hari mu masaha y’igicamunsi ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryemeza ayo makuru, rikavuga ko byabereye mu Karere ka Rubavu,

- Advertisement -

Amaze kuraswa bagenzi be bashatse kuza kumukurura ngo bamusubize iwabo hatabayeho kubika ibimenyetso ariko ingabo z’u Rwanda zirabarasa basubira inyuma.

Ingabo z’u Rwanda zahise zimenyesha itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka uhuza ibihugu byombi (EJVM) iby’ icyo gikorwa cy’ubushotoranyi.

Abasirikare ba DRC bakunze kuvogera u Rwanda…

*Uyu musirikare wa FARDC yarashwe nyuma y’uko taliki 19, Ugushyingo, 2022 undi nawe yarashwe arapfa.

Nyuma y’iminsi mike ibi bibaye, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda Brig General Patrick Karuretwa avuga ko RDF yasabwe n’abashinzwe iby’umutekano muri za Ambasade ziri mu Rwanda kujya kureba  aho umusirikare wa DRC yarasiwe.

Uyu musirikare utaratangajwe amazina n’ipeti rye, yarashwe mu ijoro ari kuwa Gatandatu.

Bivugwa ko yambutse umupaka ugabanya igihugu cye n’u Rwanda atangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda zari zihacungiye umutekano nazo ziramurasa arapfa.

*Taliki 17, Kamena 2022, undi musikare wa DRC  yinjiye mu Rwanda anyuze kuri Petite Barrière, arasa ku bapolisi b’u Rwanda ariko umwe mu bapolisi wari uri hafi aho aramwihisha aramurasa arapfa.

*Taliki 04, Kanama, 2022 umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo  yarashwe ku manywa y’ihangu saa kenda n’igice.

Uriya musirikare wa Congo yari arimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda, araraswa arapfa.

Aba ni abasirikare ba DRC bambuka ari umwe kuri umwe ariko mu bihe bitandukanye, indege z’intambara za DRC zimaze kwinjira mu kirere cy’u Rwanda inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yongereye imbaraga mu kurinda ubusugire bw’igihugu binyuze mu gukaza ubwirinzi haba ku butaka ndetse no mu kirere.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version