Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Ikomeje Kuvogera u Rwanda, Undi Musirikare Wayo Yaharasiwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

DRC Ikomeje Kuvogera u Rwanda, Undi Musirikare Wayo Yaharasiwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2023 6:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hatarashira amezi atanu, undi musirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yarasiwe mu Rwanda arapfa.

Uherutse kurasirwa mu Rwanda[hari taliki 03, Gashyantare, 2023] yari yinjiriye hagati y’umupaka wa Petite Barrière na Grande Barrière aha ni  ku mupaka w’u Rwanda na DRC uri i Rubavu.

Hari mu masaha y’igicamunsi ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryemeza ayo makuru, rikavuga ko byabereye mu Karere ka Rubavu,

Amaze kuraswa bagenzi be bashatse kuza kumukurura ngo bamusubize iwabo hatabayeho kubika ibimenyetso ariko ingabo z’u Rwanda zirabarasa basubira inyuma.

Ingabo z’u Rwanda zahise zimenyesha itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka uhuza ibihugu byombi (EJVM) iby’ icyo gikorwa cy’ubushotoranyi.

Abasirikare ba DRC bakunze kuvogera u Rwanda…

*Uyu musirikare wa FARDC yarashwe nyuma y’uko taliki 19, Ugushyingo, 2022 undi nawe yarashwe arapfa.

Nyuma y’iminsi mike ibi bibaye, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda Brig General Patrick Karuretwa avuga ko RDF yasabwe n’abashinzwe iby’umutekano muri za Ambasade ziri mu Rwanda kujya kureba  aho umusirikare wa DRC yarasiwe.

Uyu musirikare utaratangajwe amazina n’ipeti rye, yarashwe mu ijoro ari kuwa Gatandatu.

Bivugwa ko yambutse umupaka ugabanya igihugu cye n’u Rwanda atangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda zari zihacungiye umutekano nazo ziramurasa arapfa.

*Taliki 17, Kamena 2022, undi musikare wa DRC  yinjiye mu Rwanda anyuze kuri Petite Barrière, arasa ku bapolisi b’u Rwanda ariko umwe mu bapolisi wari uri hafi aho aramwihisha aramurasa arapfa.

*Taliki 04, Kanama, 2022 umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo  yarashwe ku manywa y’ihangu saa kenda n’igice.

Uriya musirikare wa Congo yari arimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda, araraswa arapfa.

Aba ni abasirikare ba DRC bambuka ari umwe kuri umwe ariko mu bihe bitandukanye, indege z’intambara za DRC zimaze kwinjira mu kirere cy’u Rwanda inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yongereye imbaraga mu kurinda ubusugire bw’igihugu binyuze mu gukaza ubwirinzi haba ku butaka ndetse no mu kirere.

 

TAGGED:AbasirikareCongoDRCfeaturedRwandaumupakaUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Lionel Messi Yatanze Telefoni 35 Zisize Zahabu
Next Article Ingabo 100 Z’u Burundi Ziroherezwa Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?