Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Indwara Itazwi Irica Abantu Umusubizo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

DRC: Indwara Itazwi Irica Abantu Umusubizo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2024 6:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare ivuguruye itangwa n’inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko indwara indwara itaramenyekana iri kwica abantu umusubizo.

Ubu imaze kwica abantu 130 muri Porovensi ya Kwango kandi iriyongera cyane kuko mu minsi mike bavuye ku bantu 79 baba 130.

Mu midugudu itandukanye y’aka gace haravugwa benshi bicwa n’iyi ndwara irangwa ahanini n’ibicurane, guhinda umuriro n’ibindi.

Yadutse mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Kuri X, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyo ndwara yamenyekanye guhera ku tariki 24 Ukwakira, 2024, benshi mu bo imaze kwica bakaba ari abana bafite hejuru y’imyaka 15.

BBC yari yabanje gutambutsa inkuru  ivuga ko abantu barenga 300 bamaze kuyandura, ikarangwa no guhinda umuriro, kurwara umutwe, kwimyira bya buri kanya no gukorora, kugira ibibazo byo guhumeka no kutagira amaraso ahagije mu mubiri.

Abakora ubutabazi boherejwe mu Ntara ya Kwango, mu karere k’ubuzima ka Panzi, aho iyo ndwara yibasiye, kugira ngo bite ku barwayi bakore n’ iperereza ku bwoko bw’iyo ndwara.

BBC yanditse ko umuyobozi wo mu muryango utari uwa Leta (sosiyete sivile) witwa Symphorien Manzanza, yabwiye Reuters(bakesha iyo nkuru) ko uko ibintu bimeze biteye impungenge kuko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera.

Yagize ati: “Panzi ni Akarere k’ubuzima ko mu cyaro, rero hari ikibazo cyo kuhageza imiti.”

Umukozi wo ku rwego rwo hejuru mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) wo ku rwego rw’Afurika, yabwiye BBC ko bohereje “itsinda muri ako karere kitaruye gukusanya ibipimo byo gukoreraho amaperereza muri laboratwari [laboratoire].”

Abategetsi basabye abaturage gutuza no kuba maso.

Basabye abaturage gukaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, no kwirinda gukora ku mirambo y’abapfuye mu gihe nta muganga uhari.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo imaze igihe inahangana n’ikiza gikaze cya virusi y’ubushita bw’inkende (cyangwa ‘mpox’). Hagati ya Mutarama na Nyakanga uyu mwaka, abategetsi babaruye abantu hafi 14,500 banduye iyo virusi.

TAGGED:featuredIbicuraneIndwaraRepubulikaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Muri Karongi Ati: ‘Ikibazo Cy’Amazi Twaragikemuye’
Next Article Rubavu: Haravugwa Abaturage Barwaye Amavunja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?