DRC: Ingabo Za Mbere Za MONUSCO Zatashye

Nk’uko byari biherutse kwemeranywa hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa na UN, mu ijoro ryakeye itsinda rimwe ry’abasirikare ba MONUSCO ryafashe inzira rirataha.

Hari amashusho yashyizwe kuri X yerekana imodoka z’intambara za MONUSCO zurizwa indege ahitwa Butembo na Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Hagati aho amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu hari Inteko idasanzwe y’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi iri buterane yemeze burundu iby’uko MONUSCO ivuye muri DRC.

Ubu butumwa bwa UN bwari bumaze imyaka igera kuri 20 buri muri kiriya gihugu kidasibamo intambara, abantu bakavuga ko bwananiwe kuhagarura amahoro arambye.

- Advertisement -

Bwari buhafite abakozi 19,000 barimo abasirikare, abapolisi n’abakozi basanzwe.

Amajwi ari muri video yerekana imodoka za MONUSCO ziri kuva i Beni, yumvikanamo abagabo bavugaga ko bumva biruhukije kuko  ziriya ngabo zigiye.

Ngo zari zarabazengereje.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version