Kuri iki Cyumweru tariki 05, Mutarama, 2025, ahitwa Mambasa mu Ntara ya Ituri habaye irasana hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abarwanyi ba Maï- Maï Wazalendo basanzwe bakorana n’izi ngabo.
Umuntu umwe niwe waguye muri iryo rasana ryakomerekeyemo n’abandi barindwi.
Sosiyete sivile ikorera muri iki gice isaba Leta gukora uko ishoboye abo ba Maï- Maï Wazalendo bakamburwa intwaro kuko n’ubusanzwe ari abasivili.
Kuri Sosiyete sivile, ntibikwiye ko abasore cyangwa inkumi bakorana n’ingabo bahabwa intwaro ngo bazikoreshe bagirira nabi abaturage.
Mungeni Imurani wo muri sosiyete sivile ikorera muri aka gace yabwiye Radio Okapi ati: “Iri rasana ryabaye hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo ryatangijwe n’abo muri Wazalendo kandi uwapfuye ni umwe muri bo ndetse n’abo barindwi bakomeretse ni ababo”.
Asaba ko abagize Wazalendo bamburwa intwaro bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Hamwe na bagenzi be, Imurani asanga kuzibambura byaba uburyo bwiza bwo gutuma umutuzo usagamba mu batuye i Mambasa bityo bagakora bakiteza imbere.
Ntacyo ubuyobozi bw’ingabo bwatangaje kuri iryo rasana, haba ku cyariteye no ku byo sosiyete sivile isaba ngo Wazalendo yamburwe intwaro.
Hagati aho, M23 iherutse no gufata Masisi kugeza ubu ikaba ikihashinze ibirindiro.
Masisi yafashwe kuwa Gatandatu kandi kuva icyo gihe nta masasu arongera kuvuga.
Nyuma yo gufata aha hantu, abayobozi ba M23 bakoresheje abaturage inama, bababwira ko bazanywe n’amahoro kandi ko nta mwanzi uzaza kuhabavana.
Ku rundi ruhande, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zo ziravugwaho gushinga ibirindiro ahitwa Bweremana, muri Bahunde, naho ni muri Masisi.
Abahatuye bavuga ko ubwo abarwanyi ba M23 bashakaga gufata iki gice, barushijwe imbaraga n’ingabo za DRC zibasubiza inyuma.
Bavuga ko ingabo z’iki gihugu zigaruriye n’ahitwa Ndumba n’igice cy’umusozi wa Shasha.
Mu gihe ibintu ari uko byifashe; abatuye Nyabiondo, Bukombo na Loashi bamaze guhunga mu rwego rwo kwirinda kuzahunga ari uko amasasu yabagezeho, abenshi bahungiye i Walikale.