DRC: Mukwege Na Fayulu Barashaka Ko Amatora Asubirwamo

Mu itangazo abakandida bigenga batavuga rumwe na Leta basohoreye hamwe, batangaje ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo amatora asubirwemo, yongere akorwe. Abakomeye mu basohoye iri tangazo ni Martin Fayulu na Dr. Denis Mukwege.

Abandi ni Floribert Anzuluni, Nkema Lilo na Théodore Ngoyi.

Aba ni abanyapolitiki batanu mu bandi 19 bayamamaje bakaba bategereje kuzareba ibizayavamo.

Abo banyapolitiki bavuga ko abayobozi  ba CENI (Commission électorale nationale indépendante ) badashoboye kubera ko ngo n’ibyo bakora bidateganywa n’itegeko nshinga.

- Kwmamaza -

Kandi ngo bityo nta bushobozi bafite bwo gutegura andi matora.

Abo banyapoliti bavuga ko kugira ngo ibintu bisubirwemo ari ngombwa ko isubirwamo ry’amatora rikorwa binyuze ku cyemezo cyatangazwa ku bwumvikane bwa Guverinoma ya DRC, SADC, Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’indi miryango mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, abakozi ba Komisiyo y’amatora bemera ko hari aho amatora yatinze kuba kubera ko hari abaturage batibonye kuri rutonde rw’abatora.

Iyi Komisiyo yatangaje ko kubera iyo mpamvu, hongerewe igihe ibiro by’itora muri ako gace biri bifungire.

Birafunga  saa tanu z’amanywa(11h00).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version