Kamwe mu duce M23 iri gushaka kwigarurira mu bindi bice bya Kivu y’Amajyaruguru kitwa Lubero kagiye kumara iminsi 11 harabaye isibaniro hagati yayo n’ingabo za DRC.
Kuri uyu wa Kane taliki 12, Ukuboza, 2024 imirwano yakomeje hagati y’impande zihanganye ngo buri ruhande rurebe ko rwafata Kaseghe, agace gato kari mu duce tugize Lubero .
Radio Okapi yanditse ko imirwano yo gufata kiriya gice yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ikomeza kuri uyu wa Kane kugeza bucyeye no kuri uyu wa Gatanu.
M23 ifite igice cy’aka gace; ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo nazo zikagira ikindi.
Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane yari ikomeye ariko nta ruhande rwashoboye gutsinsura urundi.
Uruhande urwo ari rwo rwose ruzafata Kaseghe ruzaba rufashe ahantu hakomeye kuko aka gace kari ahantu hihariye mu bucuruzi n’ubugenderanire muri Komini ya Kirumba.
Icyakora M23 niyo bivugwa ko ifite ahantu hameze neza ugereranyije n’ingabo za DRC bahanganye.
Ibi ni ibyemezwa na Radio Okapi, radio yashinzwe n’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri DRC mu kiswe MONUSCO.
Akandi gace kari mu biganza bya M23 ni ahitwa Luofu.
Lubero iri ahantu hegereye umujyi wa Butembo; umujyi w’ubucuruzi cyane bityo ingabo za DRC zikaba ziri kubakumira.
Inkundura ya M23 igamije kuhafata kugira ngo ihagenzure.