Mudugudu W’I Gatsibo Yapfiriye Muri Gicumbi Yagiye Kwiba

Ubucukuzi butemewe bushobora guhitana abantu(Ifoto y'ikigereranyo)

Théoneste Tuyisenge wari usanzwe ari Umukuru w’Umudugudu wa Rusenge mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo yapfanye n’undi mugabo witwa Alias Ubonyintabaza ubwo bari bagiye gucukura mu kirombe kandi batabyemerewe.

Ubonyintabaza we ni uwo mu Murenge wa Ruvune muri Gicumbi.

Ruvune( muri Gicumbi) na Nyagihanga(muri Gatsibo) ni imirenge ituranye.

Ku wa Gatanu taliki 01, Nzeri, 2023 nibwo iby’urupfu rwabo byamenyekanye.

- Kwmamaza -
Iki kirombe kiri aho Ruvune ihurira na Nyagihanga

Aba bagabo nibo bahuriye n’umwaku muri kiriya kirombe kubera ko cyabahirimanye bari kumwe n’abandi bantu bane.

Bose hamwe bari batandatu, ariko bane baza kuvamo ari bazima.

Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu baturage bo muri Gicumbi witwa Ngirabatware avuga ko uriya muyobozi yambutse ava mu Mudugudu we wo muri Gatsibo ajya mu kirombe cy’amabuye ya Wolfram kiri muri Ruvune ya Gicumbi akigwamo.

Uwo muturage avuga ko hari itsinda ryiyise ‘Abahunnyi’ ricukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko rikora nk’irindi ry’i Gatsibo ryitwa ‘Imparata.’

Ni itsinda ryiyemeje ubwo bucukuzi kandi ngo rihora rihanganye n’abashinzwe umutekano.

Ntiyabashije kumenya aho ayo mabuye bayagurisha ariko yemeza ko hashobora kuba hari abayobozi babyihisha inyuma.

Ati: “ Nonese niba na Mudugudu aza gucukura ayo mabuye, urumva atari uko birimo agafaranga? Sinabyemeza ijana ku ijana ariko ndumva abayobozi nabo batabura mu bakorana n’izo nkozi z’ibibi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Mbonyintwari Jean Marie Vianney asaba abaturage n’abayobozi kwitandukanya n’ubucukuzi butemewe n’amategeko.

Yanenze Mudugudu watanze urugero rubi akajya mu bucukuzi butemewe n’amategeko ndetse bikamuviramo urupfu.

Ati “…Turasaba abayobozi  kuba intangarugero kandi bagakora neza inshingano bafite nk’abayobozi, bagakumira ikibi, birinda na bo kujyamo kuko bitanga urugero rubi.”

Mbonyintwari Jean Marie Vianney

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ikirombe cyaguyemo bariya bantu ni icy’ikigo kitwa UHM Company Ltd.

Iki kigo gisanzwe gifite abarinda ikirombe cy’ariya mabuye y’agaciro ariko ngo ntibibuza ko hari bamwe babaca mu rihumye bakinjiramo kubakuramo bikaba intambara.

Mudugudu wapfuye ari we Théoneste Tuyisenge yari afite imyaka 31 y’amavuko ariko nturamenya niba asize umugore n’abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version