DRC Yatanze Inyandiko Ziyemerera Kujya Muri EAC ‘Bidasubirwaho’

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwagejeje ku bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba inyandiko ziyemerera kuba igihugu cya karindwi kigize uyu muryango.

Izi mpapuro zatanzwe kuri uyu wa Mbere taliki 11, Nyakanga, 2022 zakirwa n’Umunyamabanga mukuru wa EAC witwa Dr Peter Mutuku Mathuki.

Muri Werurwe, 2022 nibwo  Repubulika ya  Demukarasi ya  Congo yakiriwe mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Hari mu muhango wabereye i Nairobi muri Kenya aho abayobozi b’ibindi  bihugu bitandatu bari bateraniye.

- Advertisement -

Kwakirwa kwa kiriya gihugu byatumye hari abavuga ko bizazamura isoko ku basanzwe batuye EAC kuko DRC ari igihugu gifite isoko rigari.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yitabiriye uriya muhango wariririwemo DRC , ashima bagenzi be ko bemeye kwakira  Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri uyu muryango.

Kagame yabashimiye  ko bashishoje becyemerera DRC kuwuzamo.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo isanzwe ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90, kuyinjiza muri EAC byatumye abatuye uyu Muryango biyongera baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

Yo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 210.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.

Gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2.4 mu gihe EAC yari isanzwe ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8 mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango.

Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique.

Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri  bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku Nyanja y’u Buhinde.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’Umuryango wa EAC ungana na Miliyali 193.7 $ n’aho uwa  DRC ungana na Miliyali 50 $.

Kuyakira muri EAC bizatuma  igira ubukungu bungana na Miliyali 243.7$.

N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryano wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo  ADF na FDLR

Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version